19.9 C
Kigali
Tuesday, August 18, 2026

Shakira, Burna Boy na BTS bakoze amateka mu gitaramo cya mbere cya FIFA Halftime Show

spot_img

FIFA yanditse amateka mashya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 itangiza igitaramo cya mbere cyo mu kiruhuko cy’umukino wa nyuma, cyahuje abahanzi b’ibyamamare ku Isi mu gikorwa cyahuje siporo, umuziki n’uburezi.

FIFA yinjije umuco mushya mu Gikombe cy’Isi muri 2026

Mu myaka hafi ijana ishize Igikombe cy’Isi cya FIFA kibayeho, umukino wa nyuma wahoraga ushyira imbere umupira w’amaguru gusa. Ariko mu 2026, FIFA yafashe icyemezo cyahinduye amateka y’iri rushanwa, itangiza ku nshuro ya mbere igitaramo cyo mu kiruhuko cy’umukino wa nyuma (Halftime Show), igikorwa cyahise gikurura amaso y’abakunzi ba siporo n’imyidagaduro ku Isi yose.

Iki gitaramo cyabereye kuri MetLife Stadium muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe abafana babarirwa muri za miliyoni bari bakurikiye umukino kuri televiziyo no ku mbuga zitandukanye.

Nubwo igitekerezo cyo gushyiraho igitaramo nk’iki cyari cyarakiriwe n’impaka mbere y’irushanwa, nyuma y’icyo gikorwa benshi bagaragaje ko cyongeye guha umukino wa nyuma ubundi busobanuro, bugahuza umuziki, umuco na siporo mu buryo budasanzwe.

Abahanzi b’ibikomerezwa bahuriye ku rubyiniro rumwe

Iki gitaramo cyateguwe na Chris Martin, umuririmbyi w’itsinda Coldplay, afatanyije n’umuryango Global Citizen, cyari kigamije kutaba igitaramo cyo kwidagadura gusa, ahubwo kikagira ubutumwa bwihariye bwo gushyigikira uburezi bw’abana ku Isi.

Mu bahanzi bitabiriye harimo amazina akomeye nka Shakira, Madonna, Justin Bieber, BTS na Burna Boy, buri wese agaragaza ubuhanga bwe imbere y’abafana bo hirya no hino ku Isi.

Kimwe mu bihe byavuzwe cyane ni igihe Shakira na Burna Boy bongeye kuririmbana indirimbo Dai Dai, yakomeje kumenyekana nk’indirimbo iherekeje Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026. Abafana benshi bagaragaje ko ari kimwe mu bihe byaranze iri rushanwa.

Itsinda rya BTS na ryo ryahagurukije imbaga rikorana n’abafana indirimbo Dynamite, mu gihe Justin Bieber yatanze igitaramo kirimo indirimbo zituje zashimishije benshi. Madonna we yagaragaje ubunararibonye bwe ku rubyiniro, agaragaza impamvu amaze imyaka myinshi ari umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi.

image of post malone in world cup

Igitaramo cyanitabiriwe n’abahanzi b’orchestre, amakorali n’amatsinda y’abana baturutse mu bihugu bitandukanye, ibintu byatumye ubutumwa bwacyo burushaho kugera kure

Nticyari imyidagaduro gusa, cyari n’ubutumwa bwo gufasha abana

Icyihariye kurushaho ni uko iki gitaramo cyari gifite intego yo gukusanya inkunga izifashishwa muri gahunda ya FIFA Global Citizen Education Fund, igamije kongera amahirwe y’abana yo kubona uburezi no gukina umupira w’amaguru.

Abateguye iki gikorwa batangaje ko abahanzi bose bagaragaye kuri uru rubyiniro babyitabiriye ku bushake, nta gihembo basabye, mu rwego rwo gushyigikira uwo mushinga.

Ni uburyo FIFA igaragaza ko siporo ishobora kurenga imbibi z’ikibuga, ikagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.

Nyuma y’uburyo cyakiriwe neza n’abafana benshi, impuguke mu by’imyidagaduro na siporo zemeza ko bishoboka ko FIFA izakomeza uyu murongo mu marushanwa azakurikiraho.

i show speed  in world cup perfomance
ishow speed kurubyiniro

Mu gihe bamwe bavuga ko ari uburyo bwo kongera ubucuruzi no gukurura abaterankunga, abandi babibona nk’intambwe yo guhuza abakunzi ba siporo n’ab’umuziki ku rwego rumwe.

Icyakora, ikigaragara ni uko FIFA yerekanye ko Igikombe cy’Isi kitakiri irushanwa ry’umupira w’amaguru gusa, ahubwo cyabaye urubuga ruhuza siporo, imyidagaduro n’ubutumwa bugamije kugira uruhare mu iterambere ry’Isi.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles