Mukare Ka karongi Umuvu w’amazi watwaye abana 2 b’incuke bari bavuye ku ishuri Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu, tariki 18 Werurwe, Mu Karere ka Karongi haguye imvura idasanzwe doreko yaje guteza ibibazo bikomeye mu Murenge wa Mutuntu Umwe mumirenge igize akarere ka karongi haravugwa inkuru y’ inshamugongo abaturage batuye muruyumurenge bafite agahinda gakomeye batewe nokubura abana babo babiri b’Incuke biga mu mashuri y’inshuke ubu bakaba batwawe n’umuvu w’amazi menshi ubwo bari bavuye ku ishuri berekeza mungo zababyeyi babo Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu.
Wilson Ntaganda, wavuze ko aba bana bari bavuye ku ishuri bonyine, bageze ahantu hari umuvu utemba cyane bitewe n’imvura nyinshi yari imaze kugwa muri ako gace, maze amazi arabajyana

Ntaganda umuyobozi mukuru w’ umurenge wa Mutuntu yavuze ko ibikorwa byo gushakisha abo bana byahise bitangira ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze. Yemeje ko umurambo w’umwe muri abo bana wari umaze kuboneka, mu gihe undi we wari ugishakishwa mu masaha yakurikiyeho.
Abaturage batuye muri ako gace bavuga ko uwo muvu usanzwe utera impungenge mu gihe cy’imvura nyinshi, cyane cyane ku bana bato batashobora kuwambuka neza. Basaba ko hashyirwaho ingamba zirambye zo kurinda ubuzima bw’abana, zirimo kubaka ibiraro cyangwa gushyiraho uburinzi ku hantu hashobora guteza ibyago.Iyi mpanuka yongeye kwibutsa ababyeyi n’abarezi akamaro ko guherekeza abana bato, cyane cyane mu bihe by’imvura, ndetse no kubigisha kwirinda kwegera imivu n’ahandi hashobora kubateza ibyago.
Inzego z’ibanze zikomeje gushishikariza abaturage kwitwararika no gutanga amakuru ku gihe mu gihe habonetse ahantu hashobora guteza impanuka, kugira ngo hirindwe bimwe mubyago byokuba byashyira ubuzima bwabenshi mukaga hanarebwa uburyo hakorwa Mugihe kitarambiranye




