Clarisse Nzungize Umuyobozi mukuru w’Ikigo giteza imbere ubuhinzi bw’ikawa, COOPAC Ltd yagaragaje ko iki kigo cyatanze akazi kubantu bagera 5300
Clarisse Nzungize Umuyobozi Mukuru w’Ikigo giteza imbere ubuhinzi bw’ikawa, COOPAC Ltd, yasobanuye ko uko bagiye batera imbere ari na ko bahanze imirimo ku bantu b’ingeri zitandukanye, aho ubu bamaze guha akazi abarenga 5300, abandi borozwa amatungo magufi.Mu gihe Werurwe ari ukwezi kwahariwe abari n’abategarugori, hari abagore bari guhindura urwego rw’ubuhinzi by’umwihariko ubw’ikawa y’u Rwanda, bakayiteza imbere mu buryo bufatika, imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi mu 2025 wazamutse ku kigero cya 3%. Ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byazamutseho 32% bitewe ahanini n’izamuka rya 60% ry’umusaruro w’ikawa na 8% by’umusaruro w’icyayi.

Clarisse Nzungize ni umwe mu bari kugira uruhare rukomeye muri iri terambere. ry’ Igihugu avuga ko ikawa ari umurage yasigiwe n’ababyeyi yerelanako ko uwo murage wo kwita kugihingwa k’ ikawa yawukuranye, ariko kugeza ubu awuhuza no guhanga ibishya n’icyerekezo gishya kijyanye n’igihe, agashyira imbere guteza imbere abagore muri uru rwego COOPAC Ltd ni ikigo cy’Abanyarwanda gishingiye ku muryango, cyashinzwe mumwaka 2001 ku misozi ikikije Ikiyaga cya Kivu, gishinzwe na Emmanuel Nzungize Rwakagara na Maggie Kagimbanyi.Icyatangiranye icyerekezo gito, cyaje gukura kiba kimwe mu bigo by’ikawa yihariye bikomeye mu Rwanda.Kuva COOPAC Ltd yatangiye gukora imaze gukorana n’imiryango y’abahinzi barenga 5.300 mu turere dutandukanye.Iki kigo gishingiye ku ndangagaciro zikomeye zirimo ubuziranenge, kurengera ibidukikije no guteza imbere abaturage

COOPAC Ltd n’ ikigo gikomeye mu gutunganya no kohereza mu mahanga ikawa ya Arabica yihariye, ndetse ibona ibyemezo bya Fairtrade na Organic ku ruhando mpuzamahanga.Yibanda ku guhanga ibishya, ubuziranenge no kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku masoko mpuzamahanga.Igaragara cyane ku buryo ikora bushyira imbere abaturage, aho inyungu zayo zisubizwa mu baturage batuma ikawa iboneka. Igihembwe cy’isarura kiba umwanya wo kuzana impinduka nziza mu mibereho.Gushyigikira abahinzi byashyizwe imbere, aho bahabwa amahugurwa ku buhinzi bugezweho, ibiciro biboneye kandi bihamye, amahirwe y’akazi ku rubyiruko, ndetse na gahunda zo guteza imbere ubuyobozi bw’abagore kurengera ibidukikije ni ingenzi mu ntego za COOPAC Ltd Ikigo gitera ibiti bibarirwa mu bihumbi buri mwaka, kigashyira imbaraga mu kurwanya isuri binyuze mu mirima iteye amaterasi, no kurinda umutungo kamere uri hafi y’Ikiyaga cya Kivu.Ingaruka zifatika ku mibereho y’abaturage uretse ikawa
COOPAC Ltd igira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage nko gutanga amatungo imaze gutanga inka n’ihene zirenga 3.000, bifasha mu kuzamura imirire n’ubukungu bw’imiryango.Ikigo kandi gifasha mu burezi n’ubuvuzi binyuze mu kubaka no gusana amashuri, no gutera inkunga ibigo nderabuzima n’amavuriro y’abaturage.COOPAC Ltd ifite intego yo gukomeza kuba ikigo cy’ikawa gikomeye mu Rwanda, gishingiye ku kurengera ibidukikije, indangagaciro z’umuryango no guteza imbere abaturage.Iharanira no kuba umurage mwiza inkingi Y’ iterambere m’ urwanda n’icyitegererezo ku bisekuru bizaza by’abahinzi, ikanamenyekanisha ikawa yo ku Kivu ku rwego mpuzamahanga.




