Indirimbo “Let Me Be” yatangiye kwamamara cyane kuri TikTok na YouTube mu ntangiriro z’uyu mwaka, abantu benshi bayumva ntibabaze uwari inyuma y’ijwi ryayo ryoroshye n’injyana ya Amapiano inoze.
Ariko inyuma y’iyi ndirimbo yamamaye cyane harimo inkuru igaragaza ukwihangana ndetse n’uruhare rw’ubwenge buhangano (AI) mu muziki.
Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 13 kuri YouTube, ndetse yaninjiye ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Burayi no muri Afurika. Yageze ku mwanya wa 12 mu Bufaransa, ndetse ininjira mu icumi za mbere muri Kenya na Tanzania.

Iyi ndirimbo yakozwe n’umuhanzi nyarwanda w’imyaka 21, Elvin Cena, ubu uri gukomereza amasomo ye mu Bufaransa.
Cena yari yarafashe iyi ndirimbo ayandika kandi ayishyiramo ijwi rye mbere, ariko ntiyishimira uko yari yatunganyijwe. Byatumye ayireka ku ruhande, atazi niba hari icyo yazageraho.
Aho kuyita burundu, yahisemo gukoresha Suno AI, urubuga rukoresha AI rutuma abantu bakora cyangwa bahindura indirimbo bifashishije amabwiriza n’amajwi.Yahise agerageza kuyihindura mu njyana ya Amapiano, anongeramo ijwi ry’umugore ryakozwe n’ikoranabuhanga mu gitero cya kabiri cy’indirimbo.
Yavuze ko yabikoze anyuze mu guhindura ibintu inshuro nyinshi, nk’uwandika inyandiko ahora ayikosora, kugeza ageze ku buryo bwamunyuze.Nubwo byari bimeze bityo, Cena ntiyahise ayisohora ku izina rye bwite kubera ko yari ifite byinshi byakozwe na AI.
Ahubwo ku wa 8 Gashyantare yayisohoye kuri YouTube channel nshya yise The Second Voice.Yagize ati: “Nanjye ndi umuhanzi kandi sinifuzaga ko abantu bambona nk’uwishingikirije kuri AI ijana ku ijana. Ntabwo ari umuntu, ni izina gusa nayihaye.”
Mu minsi mike gusa, iyi ndirimbo yahise itangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, igera kuri miliyoni y’abayirebye, ndetse ikoreshwa mu bihumbi byinshi bya videwo za TikTok.
Igihe yabonaga ikomeje kuzamuka, Cena yahise ashyira hanze videwo yayo yemewe yanditseho The Second Voice featuring Elvin Cena, kugira ngo abantu bamenye ko ari nawe wayikoze.
Yagize ati: “Imaze kugera kuri miliyoni imwe, nabonye iri kuzamuka ku rutonde rw’indirimbo nyinshi. Nahisemo kongeraho izina ryanjye kugira ngo nteze imbere umuziki wanjye kuko ni umushinga wanjye.”
Mbere y’iyi ntsinzi, Cena yari asanzwe agenda yubaka izina rye buhoro buhoro binyuze mu ndirimbo nka “Kab Sa Lo” (2022) na “Jejeli” (2023), zamuhesheje abamukurikira bagera ku bihumbi 14 kuri YouTube ndetse n’abamwumva barenga ibihumbi 10 buri kwezi kuri Spotify.

Ariko nta n’imwe muri zo yari yageze ku rwego rwa “Let Me Be.”Iyi ndirimbo kandi yateje impaka ku bijyanye no kumenyesha abantu ko hari amajwi yakozwe na AI.
Abantu benshi bayumva ntibamenya ko ijwi ry’umukobwa ritari iry’umuntu nyakuri, ahubwo rikozwe n’ikoranabuhanga, ndetse bamwe bakarishima batazi inkomoko yaryo.
Ariko Cena we ntabona ko hari ikibazo kirimo.
Yagize ati: “Oya, si byo. Abantu bagomba kubyumva. Ni intangiriro y’ahazaza.”Yongeraho ko uko abantu batinya AI mu muziki bisa n’uko abantu babanje gushidikanya ku internet, ariko nyuma bakaza kuyakira.
Yagize ati: “Mu mwaka umwe gusa, numva bizaba ibisanzwe kumva umuziki wakozwe na AI.”Nubwo yemera iri koranabuhanga, Cena ashimangira ko AI ikwiye gufasha umuntu, ariko itagomba gusimbura impano ya muntu.Yavuze ko amagambo n’injyana bya “Let Me Be” ari ibye bwite.
Yagize ati: “Mujye muyikoresha ibafashe kubona ibitekerezo, ariko ntimuyishingikirizeho ijana ku ijana.”Suno AI yatangiye gukoreshwa ku mugaragaro mu mpera za 2023, kandi ubu iri gukora miliyoni nyinshi z’indirimbo buri munsi. Hari kandi ibiganiro iri kugirana n’amasosiyete akomeye ya muzika ku bijyanye n’uburenganzira.
Ariko kuri Cena, izi mpaka zose z’inganda z’umuziki si zo z’ingenzi kurusha intambwe yateye ku giti cye.
Yasoje agira ati: “Biratangaje. Nakoze ‘Let Me Be’ mu isaha imwe, wenda iminota 30 gusa, none iri kwamamara cyane. Kuva mu 2020 ndi gukora cyane, ariko sinari narigeze nkora indirimbo imeze gutya.”



