Umuraperi w’icyamamare ndetse n’umuhanga mu gutunganya umuziki, Dr. Dre, yinjiye ku rutonde rw’abaherwe ku Isi rwa 2026 rwatangajwe na Forbes, aho umutungo we ubarirwa muri miliyari 1$.
Ni ubwa mbere uyu mugabo ufite imyaka 61 agaragaye kuri uru rutonde rw’abaherwe ku Isi, nyuma y’imyaka myinshi ibikorwa bye by’umuziki n’ubucuruzi bikomeje kumwongerera umutungo.
Forbes igaragaza ko umutungo wa Dr. Dre waturutse cyane ku bikorwa bye birimo inzu itunganya umuziki ya Aftermath Entertainment ndetse n’ikigo cy’ikoranabuhanga mu majwi cya Beats Electronics, cyamenyekanye cyane ku izina rya Beats by Dre.
Dr. Dre yashinze Beats mu 2006 afatanyije na Jimmy Iovine, wari umuyobozi wa Interscope Records. Mu 2014 iki kigo cyaje kugurwa na Apple ku mafaranga agera kuri miliyari 3$, harimo amafaranga n’imigabane.
Nubwo yagurishije iki kigo, Dr. Dre yakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ikirango cya Beats ndetse akomeza no gushora imari mu bindi bikorwa bitandukanye.
Mu 2024, Dr. Dre yafatanyije n’inshuti ye Snoop Dogg batangiza ikigo gikora ibinyobwa by’inzoga zo ku rwego rwo hejuru, batangira n’ikinyobwa cyitwa “Gin & Juice by Dre and Snoop”.
Nyuma yaho banashyize ku isoko indi nzoga ya gin bise “Still G.I.N.”, igikorwa gikomeje kongera amafaranga yinjira mu bikorwa by’ubucuruzi by’uyu muraperi wamenyekanye cyane mu njyana ya Hip-Hop.
Kwinjira kwa Dr. Dre kuri uru rutonde bituma aba umwe mu bahanzi bake bafite umutungo urenga miliyari 1$, aho asanga abandi barimo Jay-Z, Beyoncé, Rihanna na Taylor Swift.
Ku rutonde rusange rwa Forbes Billionaires List 2026, Dr. Dre ari ku mwanya wa 3332 aho anganya n’abandi barimo Rihanna ndetse na Jared Kushner.
Dr. Dre yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya 1980 ubwo yari umwe mu bagize itsinda rya rap rya N.W.A, ryagize uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya gangsta rap muri Amerika.

Nyuma yaho yashinze Aftermath Entertainment, inzu yafashije kuzamura abahanzi benshi bakomeye barimo Eminem, 50 Cent, Eve na The Game.
Uyu munsi Dr. Dre afatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare runini mu iterambere rya Hip-Hop ku Isi, haba mu muziki no mu bucuruzi.



