Abahanzi nyarwanda The Ben, Bruce Melodie na Element Eleeh bari mu bahanzi bakomeye bo muri Afurika bahataniye ibihembo mu byiciro bitandukanye mu bihembo bya HiPipo Music Awards 2026, bizatangwa mu birori bizabera i Kampala muri Uganda.
Ibi bihembo biteganyijwe gutangwa ku wa 13 Ugushyingo 2026, mu muhango uzabera kuri Kampala Serena Hotel. Ni ibirori bizahuza abahanzi bo muri Uganda, u Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika, bahatanira ibihembo byibanda ku bahanzi n’indirimbo zakunzwe.
The Ben ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite ibyiciro byinshi muri iri rushanwa, kuko ahataniye ibihembo bitatu.
Uyu muhanzi ari mu bahataniye igihembo cya East Africa Best Artist, aho ahanganye n’abandi bahanzi bakomeye bo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Indirimbo ye ‘Inshallah’ na yo iri mu zihatanira igihembo cya East Africa Best Act/Song, nyuma yo gukomeza kwigaragaza mu ndirimbo zakunzwe mu karere.
The Ben kandi ari mu cyiciro cya Africa Number One, aho ahatanye n’abahanzi bakomeye barimo Burna Boy, Joshua Baraka, Diamond Platnumz, Rema, Tems, Ayra Starr, Tyla na Wizkid.
Ibi byiciro bitatu bituma The Ben aba umwe mu bahanzi nyarwanda bafite amahirwe menshi yo gutahana igihembo muri iri rushanwa.
Bruce Melodie na we ari mu bahanzi nyarwanda bahataniye ibihembo. Indirimbo ye ‘Pom Pom’ yakoranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzania na Joel Brown iri mu cyiciro cya Africa Best Act/Song.
‘Pom Pom’ iri guhatana n’izindi ndirimbo zakozwe n’abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika.
Muri iki cyiciro harimo ‘Only God Can Save Me’ ya Adekunle Gold na Davido, ‘Heaven Baby’ ya Ayra Starr na Zayn Malik, ‘Finale’ ya Bien-Aimé Baraza na Ali Kiba ndetse na ‘Dai Dai’ ya Burna Boy na Shakira.
Harimo kandi ‘Colorado’ ya Ayra Starr, Johnny Drille na Young Jonn, ‘Blessed and Alive’ ya Rude Boy na Sarkodie ndetse na ‘Ayayaah’ ya Element Eleeh, Bien-Aimé Baraza na Joshua Baraka.
Element Eleeh na we ari mu bahanzi nyarwanda bahataniye ibihembo, aho ahataniye igihembo cya East Africa Best Artist.
Element azwi nk’umuhanzi ndetse na Producer wagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by’umuziki nyarwanda, ndetse no mu mishinga ihuza abahanzi bo mu karere.
Usibye guhatanira kuba umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba, Element afite n’indirimbo ‘Ayayaah’ yakoranye na Bien-Aimé Baraza na Joshua Baraka, iri mu zihatanira igihembo cya Africa Best Act/Song.
Ibi bituma Element agaragara mu byiciro bibiri, birimo icy’umuhanzi ndetse n’icy’indirimbo.
Mu cyiciro cya East Africa Best Artist, The Ben na Element bahatanye n’abandi bahanzi bakomeye bo muri aka karere barimo Diamond Platnumz, Jose Chameleone, Bien-Aimé Baraza na Ali Kiba.
Ku rundi ruhande, icyiciro cya Africa Number One kirimo amazina akomeye ku rwego rw’umugabane, aho Burna Boy, Joshua Baraka, Diamond Platnumz, Rema, Tems, Ayra Starr, Tyla na Wizkid bahanganye.
Mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka, kizwi nka Artiste of the Year, harimo abahanzi batandukanye biganje mu muziki wa Uganda. Muri bo harimo Ava Peace, Joshua Baraka, Stream Of Life Choir, Dax Vibez, Nandor Love UG, King Saha, Sheebah, Elijah Kitaka, Cindy Sanyu na Eddy Kenzo.
Stream Of Life Choir ni yo ifite igihembo cy’iki cyiciro, kuko ari yo yagitwaye mu mwaka ushize.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo bya HMA 2026 uteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo 2026, ukazabera kuri Kampala Serena Hotel muri Uganda.
Kuba The Ben, Bruce Melodie na Element bari mu bahataniye ibihembo bitandukanye bigaragaza uko umuziki nyarwanda ukomeje kugira umwanya mu marushanwa ahuza abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku rwego rw’umugabane.
Abakunzi b’umuziki nyarwanda bazaba bahanze amaso kuri ibi byiciro, cyane cyane kureba niba The Ben azashobora gutahana kimwe mu bihembo bitatu ahataniyemo, ndetse niba Bruce Melodie na Element bazatsinda mu byiciro indirimbo zabo zirimo.











