Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, yatumiye Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, mu gitaramo cye yise ‘Chameleone Unlimited’ giteganyijwe kubera kuri Lugogo Cricket Oval i Kampala.
Uyu muhanzi yavuze ko yifuza kubona aba bayobozi bombi mu gitaramo cye, nubwo kugeza ubu nta n’umwe muri bo uratangaza niba azitabira.
Chameleone, amazina ye nyakuri akaba Joseph Mayanja, yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2026, mu kiganiro yagiranye na Barista Timo kuri TikTok Live.
Yavuze ko nyuma yo guhura na Perezida Samia Suluhu Hassan no kugaragara bari kumwe, yafashe umwanzuro wo kumutumira mu gitaramo cye. Yongeyeho ko yatumiye na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye.
Ati: “Mperutse kugaragara ndi kumwe na Perezida Samia, mu gihe abandi bahanzi bamwe baba bashaka kwifotozanya n’abadepite babo. Ubu namutumiye [Perezida Samia] hamwe na Perezida w’u Burundi mu gitaramo cyanjye cya Lugogo. Nta n’umwe uremeza ko azaza.”
Ubu butumire bwaje nyuma y’uko Chameleone amaze kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’aba Perezida bombi.
Muri Kanama 2026, Chameleone yahuye na Perezida Samia Suluhu Hassan ubwo yari yitabiriye iserukiramuco rya Kizimkazi ryabereye muri Zanzibar.
Uyu muhanzi yari mu bahanzi bitabiriye iri serukiramuco, nyuma aza gushimira Perezida Samia uburyo yakiriwe muri Tanzania. Perezida Samia yitabiriye umuhango wo gusoza iri serukiramuco wabaye ku wa 14 Kanama 2026.
Ku ruhande rwa Perezida Évariste Ndayishimiye, Chameleone na we asanzwe amuzi. Mu Ukuboza 2025, Perezida w’u Burundi yakiriye uyu muhanzi mu ngoro ya Ntare Rushatsi i Bujumbura.
Muri icyo gihe, Chameleone yaganiriye na Perezida Ndayishimiye ku bitekerezo byafasha guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Burundi. Mu byo yagaragaje harimo kubaka studio igezweho yafasha urubyiruko rufite impano muri muzika, ndetse no gufungura radiyo.
‘Chameleone Unlimited’ ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe bitegerejwe n’abakunzi b’umuziki muri Uganda.
Ku ikubitiro, Chameleone yari yatangaje ko iki gitaramo kizabera kuri Lugogo Cricket Oval ku wa 4 Ukuboza 2026.
Gusa muri Gicurasi 2026, uyu muhanzi yahisemo guha King Saha amahirwe yo gukorera kuri iyi stade igitaramo cye yise ‘Kings Love Entertainment’.
Chameleone yavuze ko guhindura gahunda bitasobanuye ko ‘Chameleone Unlimited’ yahagaritswe, ahubwo ko yari agiye gushaka indi tariki.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Barista Timo, Chameleone yongeye kuvuga ko Lugogo Cricket Oval ikiri mu hantu hateganyijwe kubera iki gitaramo. Icyakora, kugeza ubu ntiyatangaza itariki nshya kizaberaho.
Kugeza igihe Perezida Samia Suluhu Hassan na Perezida Évariste Ndayishimiye bazemeza cyangwa bakanga ubutumire, ntiharamenyekana niba bazitabira ‘Chameleone Unlimited’.

Dr Jose Chameleone yatumiye Perezida Samia Suluhu wa Tanzania mugitaramo cye

Dr Josèe Chameleone yatumiye President Ndayishimiye Evaliste w’uBurundi mu gitaramo cye





