28.2 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

Carter Efe yahawe milliyoni 50 z’ama naira nyuma yo gutsinda Portable

spot_img

Umunyamafaranga akaba n’umucuruzi ukorera i Lagos, Emeka Okonkwo (E-Money), yasohoje isezerano yari yaratanze ryo guhemba umunyarwenya Carter Efe amafaranga angana na miliyoni 50 z’ama-naira, nyuma yo gutsinda umuhanzi Habeeb Okikiola (Portable).

Aya marushanwa yabereye mu gikorwa cyiswe Chaos in the Ring 4, cyabereye muri Balmoral Hall, Federal Palace Hotel giherereye ku kirwa cya Victoria Island i Lagos.E-Money yemeje ko atanze ayo mafaranga nyuma y’irushanwa, abisabwe n’Umuyobozi Mukuru wa Balmoral Group Promotions, Ezekiel Adamu.

carterefr
umunyarwenya Carter Efe yahawe amafaranga angana na miliyoni 50 z’ama-naira, nyuma yo gutsinda umuhanzi Habeeb Okikiola (Portable).

Mu magambo ye yagize ati:“Nk’uko bisanzwe, dushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje. Turagushimira Carter ku ntsinzi yawe. Aya ni miliyoni 50 z’ama-naira.”Ezekiel Adamu na we yashimye uko igikorwa cyagenze, avuga ko cyari cyiza kandi gishimishije nk’uko bari babyiyemeje.

Ati:“Twasezeranyije abantu imirwano ishimishije muri ‘Chaos in the Ring’, kandi twabigezeho. Haracyari byinshi bizaza. Turashimira buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa ndetse n’abakinnyi bagaragaje urwego rwo hejuru.”Urugamba rwabaye hagati ya Carter Efe na Portable ni rwo rwari ruteje amatsiko cyane muri uwo mugoroba, nyuma y’ibyumweru byinshi aba bombi bagirana amagambo akomeye no guhangana mu ruhame.

Mbere y’umukino, Portable yari yagaragaje icyizere cyinshi, avuga ko ashobora kwegukana umukandara wa gatatu w’iteramakofe nyuma yo gutsinda mu marushanwa y’igerageza yari yarahuyemo na Charles Okocha na Speed Darlington.

Icyakora, mu mukino nyir’izina, Carter Efe ni we wigaragaje cyane, akoresha neza uburebure bwe n’intera y’ukuboko kwe kurusha Portable, amurusha mu duce dutatu tw’umukino.Nyuma y’irushanwa, abacamanza bose uko ari batatu batanze amanota 27–30 bashyigikira Carter Efe, bityo amwambika ikamba nk’uwatsinze mu mukino w’iteramakofe w’ibyamamare.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles