19.9 C
Kigali
Monday, September 28, 2026

MC Fabu, Ezra Kwizera na Benjah wa TBB bahuje imbaraga binjira muri sinema

spot_img

MC Fabu, benshi bamenye mu ndirimbo nka ‘Imbabura’, wari umaze iminsi atagaragara cyane mu myidagaduro, yahuje imbaraga na Ezra Kwizera ndetse na Benjah wahoze muri TBB, binjira mu ruganda rwa sinema.

Aba uko ari batatu bahuje imbaraga bashinga sosiyete bise ‘Creative Collab’, ikora ibikorwa bijyanye no gufata no gutunganya amashusho y’ibikorwa bitandukanye, birimo na filime.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Benjah wamamaye mu itsinda rya TBB yaririmbagamo, yavuze ko nyuma y’uko we na bagenzi be batandukanye, yahise yinjira mu bijyanye no gufata no gutunganya amashusho.

Nyuma yo kubigiramo ubunararibonye, Benjah avuga ko ari bwo yahise yinjira no muri sinema. Mu 2023, yakoze filime yise ‘Wicked Boss’, yakoze ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ndetse yitabira amaserukiramuco ya sinema umunani yabereye mu bice bitandukanye by’Isi.

Akomoza ku cyatumye bashinga ‘Creative Collab’, imaze amezi atandatu ikora, Benjah yagize ati “Buri muntu asanzwe afite ibyo arimo. MC Fabu azi cyane ibintu byo kumenyekanisha ibikorwa, njye nari maze kumenyera ibya sinema hano, naho Ezra Kwizera afite uburyo yadufasha muri Canada. Twiyemeje guhuza imbaraga ngo dukore filime nziza kandi zitaduhenze.”

Benjah yavuze ko ku ikubitiro bamaze gukora filime zirimo ‘Igicaniro’, iri guhatanira ibihembo mu maserukiramuco ya sinema atandukanye.

Bakoze n’izindi filime bifashishije ubwenge buhangano (AI), na zo ziri guhatanira ibihembo mu maserukiramuco anyuranye.

MC Fabu yongeye gusubukura ibikorwa by’imyidagaduro nyuma y’imyaka myinshi atagaragara cyane muri uru ruganda. Kuri ubu, abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye mu 2021.

Ni mu gihe Ezra Kwizera we amaze igihe kinini atuye muri Canada naho Benjah wamamaye mu itsinda rya TBB we akaba amaze igihe yinjiye muri sinema.

CEDRIC KWIZERA
Author: CEDRIC KWIZERA

spot_img
spot_img

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles