Muntangiriro z’ iki cyumweru Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude, baherutse gutandukana na APR FC, batangiye gukorana imyitozo na Kigali FC yahoze yitwa AS Kigali, mu gihe ibiganiro byo kuba bayerekezamo bikomeje.
Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 17 Kanama,Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude batangiye imyitozo muri Kigali FC nubwo kugeza ubu batarasinya amasezerano yo kuyikinira.
Ubuyobozi bwa Kigali FC bwatangaje ko bwifuza kubongeramo muri iyi ekipe nk’ imbaraga nshya
ariko impande zombi zikaba zitaragera ku bwumvikane ku bijyanye n’agaciro k’amasezerano.
Bivugwa ko Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude basabye guhabwa ibihumbi 80 by’Amadolari ya Amerika kuri buri umwe kugira ngo basinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Gusa Kigali FC ivuga ko ayo mafaranga arenze ubushobozi bwayo, nubwo ibiganiro bikomeje hagamijwe gushaka umuti hagati y’ impande zombi.
Andi makuru akoje kuvugwa cyane n’ uko Niyomugabo Claude, atari Ikipe ya Kigali FC yonyine imwifuza. Uyu myugariro wahoze akinira APR FC byamenyekanyeko ari mu biganiro n’ikipe ya Al Merrikh SC, gusa na yo ntirabasha kumvikana na we ku bijyanye n’umushahara n’ibindi bikubiye mu masezerano, aho bivugwa ko yanze gusinya kubera ko amafaranga yahawe yabonaga ari make.
Mugihe azaba yumvikanye na Kigali FC, Niyomugabo Claude azaba agarutse mu ikipe yamumenyekanishije, kuko ari yo yavuyemo mu mwaka wa 2019 yerekeza muri APR FC, aho yamaze imyaka myinshi ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bayo.
Ruboneka Bosco na we aheruka kuvugwa cyane ko ashakwa na makipe atandukanye, by’umwihariko Ikipe ya Rayon Sports, ariko ibiganiro ntibyatanze umusaruro. Amakuru aturuka hafi y’aba bakinnyi avuga ko bafite amahitamo yo gukomereza urugendo rwabo muri Kigali FC kuruta kwerekeza muri Rayon Sports.
Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rikomeje, haracyategerejwe kureba niba Kigali FC izabasha kumvikana n’aba bakinnyi ba abahanga bakongera imbaraga muri iyi kipe irimo yitegura kwitabira imikino ya shampiyona iri imbere.



