27.1 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

Amavubi Yatsinze umukino Wanyuma wa FIFA Series 2026

spot_img

Amavubi yegukanye FIFA Series imaze iminsi ibera mu Rwanda kiba igikombe gikomeye cya gatatu yegukanye mu mateka.Kumukino wabanje yariyatsinze Grenada ibitego bigera Kuri bine kubusa, yaje kongera gutsinda Estonia ku mukino wa nyuma ibitego bibiri ku busa.

Kumukino wanyuma w’ irushanwa mpuzamahanga rya gicuti rimaze iminsi ribera mu Rwanda muri sitade Amahoro, ryasojwe kumugaragaro mwijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026 aho Amavubi yageze ku mukino wa nyuma.

Amavubi nyuma yo gutsinda Grenada ibitego 4-0, Grenada yaje kongera gutsindwa na Kenya 3-0 mu mukino w’umwanya wa 3.

Umutoza Stephen Constantine 11 yabanjemo ku mukino wa Estonia yasezereye Kenya, nta mpinduka n’imwe yari yakoze.ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye ishaka igitego ariko kurema amahirwe afatika bibaza kugorana.

Amahirwe akomeye u Rwanda rwabonye yake k’umunota wa 31 ntakuzuyaza abakinnyi baribahagaze neza bahise bayabyaza mo igitego kiza cyane, ni ku mupira wahinduwe na Joy-Lance Mickles maze Biramahire Abeddy ahita ashyira mu izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuha ari 1-0.

Mugire cya kabiri u Rwanda rwagitangiranye imbaraga nyinshi ku munota wa 51 habonetse andimahirwe batsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Leroy-Jacques Mickles ku mupira yari ahawe na Bizimana Djihad.

Amavubi yatangiye kugaragaza impinduka za mbere ku munota wa 65, Phanuel Kavita, Jojea Kwizera na Biramahire Abeddy bavuyemo hinjiramo Manzi Thierry, Byiringiro Lague na Hakim Sahabo.

Ni nako nyuma Mugisha Gilbert na Joy-Slayd Mickles baje kujyamo havamo Leroy-Jacques Mickles na Joy-Lance Mickles.Amavubi yashatse igitego cya gatatu ariko kirabura ni nako Estonia yashatse impozamarira biranga. Umukino warangiye ari 2-0, Amavubi yegukana igikombe atyo.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame bamuhesheje icyubahiro ndetse n’ ishema ryinshi kuko yari’ ahari bwo Amavubi yatsindaga Estonia

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yari yaje gushyigikira ikipe y’igihugu, ndetse n’umukino batsinzemo Grenada na wo yarawurebye.

Kibaye igikombe cya gatatu gikomeye mu mateka y’ikipe y’igihugu Amavubi ni nyuma ya CECAFA yegukanywe na Rwanda B mu 1999 ndetse n’igikombe cya COMESA cyo muri 2001

Uyumukino wanyuma byagaragayeko wari witabiriwe n’ abatari bake Kandi Bose Amavubi yafashije kubaha ibyishimo

Amavubi Yaje kugaragaza impinduka nyuma y’ igihe kirekire yaramaze adatwara igikombe.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles