Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara cyangwa Ashton Small, agiye kumurika igitabo cye cya mbere yise “Hello, My Name Is Kagarara”, mu rwego rwo gusangiza abantu inkuru y’ubuzima bwe, ibibazo yanyuzemo ndetse no gutanga ubutumwa ku buryo abafite ubumuga bakwiye gufatwa muri sosiyete.
Iki gitabo kizamurikirwa mu birori bizaba ku wa 26 Nzeri 2026 muri Kigali Convention Centre, aho Kagarara azasangiza abitabiriye ibikubiye mu rugendo rwe n’impamvu yamuteye kwandika iki gitabo.
Kagarara afite ubumuga bw’ubugufi. Mu gitabo cye, agaruka ku buzima bwe, imbogamizi yahuye na zo ndetse n’uburyo yazirengeye, agamije gufasha abandi bafite ubumuga kutumva ko ubumuga ari inzitizi ibabuza kugera ku ntego zabo.
Ikindi ni uko iki gitabo kigamije gutanga ubutumwa ku babyeyi bafite abana bafite ubumuga, ndetse no gufasha sosiyete guhindura imyumvire ku bantu bafite ubumuga bakunze guhura n’akato, ivangura ndetse rimwe na rimwe n’ihohoterwa.
Kagarara amaze igihe gito amenyekana cyane mu Rwanda no hanze yarwo, cyane cyane nyuma yo guhura n’Umunyamerika Ashton Hall, wamwitiriye izina rya ‘Ashton Small’ ndetse akagira uruhare mu kumufasha guteza imbere ibikorwa bye.
Urugendo rwatumye aba bombi bamenyana rwatangiye Kagarara akora amashusho yigana Ashton Hall. Uyu Munyamerika yaje kubona amashusho ye, arayishimira, maze umubano wabo ukura kugeza ubwo batangiye gukorana no kuzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika.
Ashton Hall kandi yaramufashije mu bikorwa byo kwagura ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga, aho Kagarara yaje kugira abayoboke barenga miliyoni imwe kuri Instagram, ndetse amufasha kubona igishoro n’imodoka.
Nyuma y’ibi bikorwa, Kagarara yakomeje kwagura ibikorwa bye no kwiteza imbere. Mu minsi ishize kandi yatangaje ko ari kwiga muri Kaminuza, aho ageze mu mwaka wa gatatu mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Kagarara yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye yandika iki gitabo ari ugusigira igisekuru kizaza isomo ku bijyanye n’ubumuga ndetse n’uburyo abantu babufite bakwiye gufatwa.
Ati: “Ni igitabo kirimo isomo ryigisha abafite ubumuga ndetse n’abandi batabufite n’ababyeyi muri rusange. Ni igitabo kizigisha ko kugira ubumuga bitavuze ko udashoboye. Ndahamya ko kizatanga iryo somo neza, tukagira abantu b’ahazaza bumva neza ko umuntu ufite ubumuga na we ari umuntu ushoboye nk’abandi bose.”
Kagarara avuga ko igitabo cye kitanditswe ashingiye ku bitekerezo gusa, ahubwo ko cyubakiye ku rugendo rwe bwite n’ibyo yanyuzemo kuva akiri muto.
Ati: “Ntabwo ari igitabo cyaje uko gusa. Kuko ni urugendo rutari rworoshye kuri njye, ariko byose n’Igihugu byarashobotse. Igihugu cyacu nk’umubyeyi ntacyo kitaduhaye, ahubwo niba umuntu aguha isahani iriho ibiryo, shaka ikiyiko urye.”
Kagarara avuga ko yifuza ko igitabo cye kitazaba gusa inkuru y’ubuzima bwe, ahubwo ko kizafasha umuryango Nyarwanda kurushaho gusobanukirwa ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga.
Ni ubutumwa avuga ko bwibanda cyane ku babyeyi, abana n’urubyiruko, kugira ngo ubumuga butazongera gufatwa nk’impamvu ituma umuntu adashobora kwiga, gukora cyangwa kugera ku nzozi ze.
Kuri we, urugendo yanyuzemo ni gihamya y’uko umuntu ashobora kugira imbogamizi ariko ntibimubuze gukomeza gushaka inzira imugeza ku byo yifuza.
Kagarara azamurika “Hello, My Name Is Kagarara” ku wa 26 Nzeri 2026 muri Kigali Convention Centre, aho ateganya gusangiza abitabiriye igitabo n’ubutumwa yifuza ko bwagera ku bisekuru bizaza





