16 C
Kigali
Monday, October 12, 2026

Canada: The Ben agiye gusabana n’abakunzi be mu birori bizabera mu bwato

spot_img

Nyuma y’igitaramo yakoreye mu Mujyi wa Hamilton, The Ben yateguje ibirori bizamuhuza n’abakunzi be mu bwato, bizabera mu Mujyi wa Toronto ku wa 27 Nzeri 2026.

Mu kiganiro n’itangazamakuru The Ben yavuze ko iki gitekerezo yakigize nyuma y’igitaramo yakoreye mu Mujyi wa Hamilton.

Ati “Mu minsi ishize nitabiriye ibirori byateguwe n’Abanya-Uganda, ariko muri iyi minsi hari abantu twari tumaze igihe tuganira, twemeranya gukora ibirori bizabera mu bwato hano mu Mujyi wa Toronto.”

The Ben yavuze ko abazitabira ibi birori bazagira umwanya wo gusabana n’ibyamamare binyuranye, birimo n’abahanzi batandukanye.

The Ben azava muri Canada, ahite atangira gutegura urugendo rwo kwitegura ibitaramo bitandukanye, birimo icyo azahuriramo na Winnie Nwangi mu Budage ku wa 10 Ukwakira 2026.

Nyuma y’icyo gitaramo, The Ben azataramana na Jose Chameleone i Lille mu Bufaransa ku wa 17 Ukwakira 2026, mbere y’uko bataramira mu Buholandi ku wa 24 Ukwakira 2026.

The Ben azava i Burayi ahite akomereza muri Uganda, aho azitabira igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi ishize Alex Muhangi ategura ibitaramo bya ‘Comedy Store’, kizaba ku wa 30 Ukwakira 2026.

Uretse ibitaramo, uyu muhanzi abakunzi be banamwitezeho indirimbo nshya zitandukanye, zirimo iyo yakoranye na Diez Dola, iyo yakoranye na Sat-B ndetse n’iyo yakoranye na Jose Chameleone.

CEDRIC KWIZERA
Author: CEDRIC KWIZERA

spot_img
spot_img

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles