Umuraperi n’umuhanzi Zlatan Ibile yagaragaje impungenge zikomeye ku izamuka ry’umuco w’abakoresha imbuga nkoranyambaga bafite igikundiro kinini (influencers) n’ingaruka biri kugira ku ruganda rw’imyidagaduro muri Nigeria.

Uyu muhanzi yavuze ko gukora umuziki bitakiri iby’abahanzi babigize umwuga gusa, ahubwo ko ubu umuntu wese ufite abakurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga, harimo abakora udushya dusetsa, abakora prank, aba TikTok n’abatunganya content, ashobora kwinjira mu muziki.
Yagize ati: “Mbere abahanzi ni bo bari ibyamamare, ariko ubu aba TikTokers, influencers n’abakora content na bo ni ibyamamare. Ni yo mpamvu ushobora kubona influencer cyangwa umuntu ukora skits asohoye indirimbo igahita ikundwa cyane.”
Zlatan Ibile yabivuze mu kiganiro cya podcast ya Afrobeats kiyobowe na Shopsydoo.
Yakomeje avuga ko iri hinduka ryagize ingaruka ku rwego rwiza rw’umuziki usohoka muri iki gihe.
Undi muhanzi Kcee nawe aherutse kugaragaza impungenge nk’izo, avuga ko izamuka ry’abakoresha imbuga nkoranyambaga ryagize ingaruka ku buryo umuziki wamamaraga mu buryo busanzwe, ndetse no ku mibare y’abumva indirimbo n’urutonde rw’indirimbo zikunzwe.
Kcee wamamaye mu ndirimbo Limpopo yavuze ko nubwo uyu muco ufite ibyiza bimwe na bimwe, ibibi byawo biruta inyungu uzana.



