29.9 C
Kigali
Monday, September 21, 2026

Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore kuzirikana uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu

spot_img

Kuruyu wagatandatu Ubwo inama ya Gatandatu y’ urugaga rw’ Abagore rushamikiye kumuryango wa FPR inkotanyi ubwo yariri Kuba Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore kuzirikana uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu ndetse no kubaka umuryango uhamye kandi utekanye

Iyinama yahuje abanyamuryango barenga 2000 baturutse hirya no hino mu gihugu Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko mu gihe u Rwanda rukomeje gutera imbere abagore bakwiye kuzirikana uruhare rwabo

Ati “Igihe u Rwanda rukomeje gutera imbere no kugira ijambo ku ruhando mpuzamahanga, biradusaba kongera gutekereza uruhare rw’abagore ku ruhare rwacu nka ba mutima w’urugo mu kubaka umuryango uhamye kuko iterambere ry’igihugu ritangirira mu muryango kandi umugore akaba inkingi ikomeye yubaka kandi ikomeza umuryango.”

Yashimangiye ko nubwo ubunyarwanda buvukanwa, ariko bunigishwa mu miryango, bityo abagore bakwiye kubigiramo uruhare

Ati “Ubunyarwanda buravukanwa ariko kandi buratozwa. Aha ni naho dufite inshingano zikomeye nk’ababyeyi bahekeye u Rwanda. Ni gute dutoza abato indangagaciro z’ingenzi, tukagira imiryango yubakitse koko kandi tukabihuza n’iterambere ryacu.”

Yerekanye ko hatavugwa iterambere ry’Igihugu hatavuzwe umuryango kuko ari wo shuri ry’ibanze bityo ko ukwiye kubakirwa ubushobozi

Ati “Ntabwo twavuga iterambere ry’igihugu tutavuze umuryango kuko ari wo shuri rya mbere twese tunyuramo ndetse tukanakomeza kuwutorezwamo.

Ibihe turimo by’iterambere ryihuta muri byose cyane mu ikoranabuhanga bituma hari imiryango imwe n’imwe igararara nk’itagifite ubushobozi bwo kubaka ubusabane hagati y’abana n’ababyeyi. Ibi bituma hari abana babona abana nk’abantu bahanganye batabumva ndetse n’ababyeyi babona abana nk’abantu badashobotse cyangwa barenze ihaniro.”

Yongeho ati “Nk’abagize urugaga rw’abagore, dukomeze kuba umusemburo w’impinduka mu mitekerereze mu myumvire, n’imikorere bigamije kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu. Gukunda no kwimana u Rwanda bikomeze kuba imibereho yacu ya buri munsi kuko nta wundi uzabidukorera.

Madamu asabye abagize Urugaga rw’Abagore kuzirikana uruhare bagira mu kubaka umuryango n’igihugu muri rusange

Ati “Nubwo tumaze gutera intambwe igaragara mu iterambere ry’igihugu cyacu haracyari byinshi bigomba gukorwa, urugaga rw’abagore rukaba rugomba kubigiramo uruhare abagore bafatanyije na basaza babo.”

Hanakozwe kandi ikiganiro kigaruka ku muryango cyatanzwe na Visi Perezida wa Sena, Solina Nyirahabimana, Umwarimu muri Kaminuza akaba n’Inzobere mu bijyanye n’Imitekerereze Dr. Chaste Uwihoreye na Anatholie Niyonambaje, umubyeyi waturutse mu Karere ka Gisagara.

Senateri Nyirahabimana Solina yagaragaje ko ushaka kubaka umuryango n’igihugu bitekanye agomba gukomeza kubaka umugore no kuzirikana ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore

Ati “Nk’uko ushaka kubaka inzu ikomeye akomeza umusingi, ni nako ushaka kubaka igihugu akomeza umuryango kandi ushaka kubaka umuryango agomba guha imbaraga ba mutima w’urugo.

Muri make ushaka kubaka igihugu gikomeye yita ku mugore akubahiriza ihame ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo.”Niyonambaje yasobanuye ko mu kubaka umuryango utekanye bisaba kugira ubwuzuzanye hagati y’abashakanye

Dr. Chaste Uwihoreye yatangaje ko umuryango mwiza urangwa n’umunezero, ukwizerana, kugira inshingano, ubusabane n’ibiganiro mu gihe umuryango iyo warwaye bigaragazwa n’ibimenyetso by’ubuzima bwo mu mutwe, nk’amarangamutima, agahinda, kubura ibitotsi, gusohoka mu muryango nta mpamvu ifatika n’ibindi.

Anatholie Niyonambaje yasobanuye ko mu kubaka umuryango utekanye bisaba kugira ubwuzuzanye hagati y’abashakanye, guca bugufi no gusabana imbabazi.Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe, yashimye uruhare rw’abagore mu iterambere.

Muri iy nama hatowe abayobozi bashya b’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu

Uzamukunda Pudentienne ni we watorewe kuba Perezida, yungirizwa na Kabega Emilienne mu gihe Umunyamabanga ari Mukandayisenga Virginie

Hatowe kandi Ushinzwe Imiyoborere Niyotwambaza Hitimana Christine, Ushinzwe Ubutabera hatorwa Umurerwa Ninette, Imibereho myiza hatorwa Marie Alice Kayumba Uwera, naho Ushinzwe Ubukungu hatowe Mbonyumutwa Kangabo Maryse.

Uzamukunda watorewe kuba Perezida asanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta ufasha ufasha abagore n’abakobwa wa Young Women’s Christian Association

Muri iyi nama Nkuru, hagaragajwe n’ibikorwa byakozwe n’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu myaka ibiri ishize

Harekanyweho ko binyuze muri Gahunda y’Abagore 100” imenyerewe nka “ One Hundred Women” yimakaza umuco w’ubufatanye no kwigira, hazamurwa nibura abagore 100 batishoboye muri buri Murenge, buri mugore agahabwa igishoro cy’amafaranga bihumbi 100 Frw.

AFRIZUM OFFERS

Uzamukunda Pudentienne yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Umuryango FPR Inkotanyi

AFRIZUM OFFERS

Muri iyi nama Nkuru, hagaragajwe n’ibikorwa byakozwe n’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu myaka ibiri ishize

spot_img
spot_img

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles