Ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongereyeho 11,4%
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko ubucuruzi mpuzamahanga bw’u Rwanda mu 2025 bwari buhagaze neza kuko ibyo rwohereje mu mahanga byiyongereyeho 11,4% mu gihe ibyatumijwe hanze y’igihugu byiyongereyeho 5,8% mu mwaka wose
Iyimibare yatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, mu kiganiro kigaruka kuri politiki y’ifaranga n’ubutajegajega bw’imari cyabaye kuri uyu wa 19 Werurwe 2026
Soraya Hakuziyaremye yerekanye ko ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku rugero rwa 9,4% mu 2025, intambwe irenze intego ya NST2 yo kugera kuri 9,3%
Yasobanuye ko ubucuruzi bw’u Rwanda bwakomeje gutera imbere mu 2025 bigizwemo uruhare na gahunda yo kongera ibikorerwa mu nganda n’ibyoherezwa ku isoko mpuzamahanga
Ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 11,45% mu gihe ibitumizwa mu mahanga byiyongereyeho 5,8%
Ati “Ubucuruzi mpuzamahanga bw’u Rwanda bwakomeje guhagarara neza mu 2025, bigaragaza imbaraga nyinshi zashyizwe mu kongera ibyoherezwa mu mahanga no gushyira mu bikorwa politiki yo guteza imbere inganda.”Ibyatumijwe mu mahanga byongerewe cyane n’ibikomoka kuri peteroli, isukari n’umuceri bikenerwa cyane n’abantu benshi, mu gihe ibyoherejwe hanze cyane harimo ikawa, amabuye y’agaciro n’ibindi
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yashyizwe hanze ku wa 16 Werurwe 2026 igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga mu 2025 byarwinjirije arenga miliyari 2,26 $
Mu gihembwe cya mbere cya 2025 ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byinjirije u Rwanda miliyoni 616,21 $, mu gihembwe cya kabiri aba miliyoni 488,45 $, mu cya gatatu yageze kuri miliyoni 563,65 $ mu gihe mu gihembwe cya kane ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byageze kuri miliyoni 599,15 $
Mu 2025 u Rwanda rwohereje ibicuruzwa byinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Misiri na Uganda
Guverineri Soraya Hakuziyaremye yashimangiye ko kubera ukwitwara neza k’ubucuruzi bw’u Rwanda byatumye ifaranga ry’u Rwanda rikomeza kwihagararaho imbere y’Amadolari ya Amerika
Ati “Ugutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Idolari rya Amerika kwageze ku rugero rwa 4,4% mu 2025 ugereranyije na 9,4% byari biriho mu 2024
Mu bindi byagize uruhare mu gusigasira agaciro k’ifaranga harimo amadovize ava mu bikorwa by’ubukerarugendo, amafaranga yoherezwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga





