24.9 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

Amafoto FIFA|Mexico Yanditse Amateka mu Gutangiza Igikombe cy’Isi cya 2026 Mu Bitaramo N’Intsinzi

spot_img

Umujyi wa Mexico City wabaye ihuriro ry’Isi yose nyuma yo kwakira ibirori byo gutangiza ku mugaragaro Igikombe cy’Isi cya 2026, irushanwa ritegerejwe na miliyoni z’abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi.

Stade Azteca, imwe mu bibuga bifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru, yongeye kwandika amateka yakira umukino wo gutangiza Igikombe cy’Isi ndetse n’ibirori by’akataraboneka byahuje umuziki, umuco n’imyidagaduro.

Ibi birori byitabiriwe n’ibihumbi by’abafana bari baturutse mu bihugu bitandukanye. Byaranzwe n’udushya twinshi twagaragaje umuco wa Mexico binyuze mu mbyino gakondo, imyambaro yihariye ndetse n’ubuhanzi bwamuritse amateka n’indangagaciro by’iki gihugu.

Abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga ni bo bashyushye ibirori, aho Shakira na Burna Boy bayoboye igitaramo cyatangije ku mugaragaro iri rushanwa. Aba bahanzi bashimishije imbaga yari muri stade ndetse n’abakurikiranaga ibirori ku mateleviziyo no ku mbuga nkoranyambaga.

Hari kandi J Balvin, Danny Ocean, Tyla n’itsinda rya Maná, bose bagaragaje ubuhanga bwabo mu bitaramo byatumye ibirori birushaho kuba iby’amateka.

Nyuma y’ibirori byo gutangiza irushanwa, abafana ba Mexico bakomeje ibyishimo ubwo ikipe yabo y’igihugu yatsindaga South Africa ibitego 2-0 mu mukino wafunguye Igikombe cy’Isi cya 2026.

Iyo ntsinzi yahise itanga icyizere ku banya-Mexico bifuza kubona ikipe yabo ikomeza kugera kure muri iri rushanwa rigiye kubera bwa mbere mu bihugu bitatu birimo Mexico, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Mu gihe imbere muri stade hari ibyishimo n’imbyino, hanze yayo habaye ibikorwa by’imyigaragambyo byakozwe n’amatsinda yasabaga ko leta yakomeza kwita ku kibazo cy’abantu baburiwe irengero mu gihugu. Polisi n’abigaragambya bagiranye ubwumvikane buke mu bice bimwe by’umujyi, ariko ntibyabujije ibikorwa by’Igikombe cy’Isi gukomeza nk’uko byari biteganyijwe.

Abasesenguzi ba siporo bavuga ko gutangira neza kwa Mexico bishobora kuyifasha kongera icyizere mu bafana bayo, cyane cyane ko iri rushanwa ribereye ku butaka bwayo.

Igikombe cy’Isi cya 2026 cyitezweho kuba kimwe mu marushanwa akomeye yabayeho, kubera umubare mushya w’amakipe 48 azaryitabira ndetse n’umubare munini w’abafana bazarikurikirana ku Isi yose.

Mu minsi iri imbere, andi makipe akomeye azatangira gukina imikino yayo ya mbere, mu gihe abafana bakomeje gutegereza kureba niba iri rushanwa rizatanga andi mateka mashya nk’ayabaye ku munsi waryo wa mbere.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles