Umukundwa Clemence uzwi nka Miss Cadette, wigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda, agiye kongera gutegura igikorwa cya Women Wellness kigamije guhuriza hamwe abagore binyuze muri siporo, bakaganira ku bibazo bahura na byo ndetse bagafatanya gushaka ibisubizo.
Iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, nyuma y’icyabaye ku wa 29 Kanama 2026. Ni kimwe mu bikorwa Miss Cadette yatangije nyuma yo kwiyegurira siporo, aho afite intego yo gufasha abagore kuyikunda no kuyigira igice cy’imibereho yabo.
Ku nshuro ya kabiri, Women Wellness iteganyijwe kubera muri Zaria Court ku wa 31 Kanama 2026. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu 30, buri wese akaba asabwa kwishyura amafaranga 30,000 Frw.
Miss Cadette avuga ko Women Wellness itazibanda kuri siporo gusa, ahubwo izatanga n’umwanya wo kuganira ku bibazo bitandukanye abagore bahura na byo mu buzima bwa buri munsi, bakabiganiraho mu buryo bwubaka ndetse bagafatanya gushaka ibisubizo.
Ati: “Intego ni ugukora umuryango w’abagore bahurira muri siporo, bakaganira ku bibazo bitandukanye bahura na byo mu buzima bwa buri munsi ndetse bagafashanya gushaka ibisubizo.”
Miss Cadette yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019, akaba ari umwe mu bakobwa bamaze kwiyegurira siporo. Kuri ubu ari mu bikorwa byo kuyikundisha abagore no kubashishikariza kuyigira imwe mu nkingi z’imibereho myiza.
Usibye siporo, Miss Cadette afite n’ubunararibonye mu bijyanye no kumurika imideli. Yigeze kandi gukora mu itangazamakuru, aho yakoreraga kuri Urban Radio mu kiganiro Midday Rundown.
Miss Cadette kandi akunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye, ndetse akaba n’umushabitsi.







