18.2 C
Kigali
Saturday, November 21, 2026

Drake ari mu biganiro byo kuzaba umuhanzi mukuru muri Coachella 2027

spot_img

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Canada, Drake, ari mu byamamare bivugwa ko bishobora kuzasusurutsa abantu nk’umuhanzi mukuru mu iserukiramuco rya Coachella Music & Arts Festival 2027, rizabera i Indio muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru yatangajwe na Hits Daily Double ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026, avuga ko Drake ari mu biganiro by’abahanzi bashobora kuzaba ku isonga muri iri serukiramuco rizaba umwaka utaha.

Drake ashobora kongera gusubira muri Coachella nyuma y’imyaka irenga icumi, kuko yari umwe mu bahanzi bakomeye baririmbye muri iri serukiramuco mu 2015.

Uyu muhanzi kandi yigeze kugaragara muri Coachella mu 2017, ubwo yatunguraga abantu akazamuka ku rubyiniro mu gitaramo cy’umuraperi Future.

Aya makuru aje mu gihe Drake yari aherutse gutangaza ko ateganya gukora ibitaramo hirya no hino ku isi mu 2027, mu rwego rwo kumurika album ze ‘Iceman’, ‘Maid of Honour’ na ‘Habibti’, zasohotse muri Gicurasi 2026.

Mu kiganiro yagiranye na eTalk Canada muri Nzeri, Drake yagize ati: “Birumvikana ko urugendo rw’ibitaramo ruzaba, ndetse hari n’ibindi biri imbere. Tuzaba turi hanze muri 2027 kugira ngo twongere duhure n’abafana hirya no hino ku isi.”

Ku wa Gatanu kandi, Drake yashyize hanze verisiyo nshya ya album ye ‘Habibti’, yise ‘Habibti (FOMO)’, iriho indirimbo nshya enye zakoreshejwe muri filime ye ‘Fear Of Missing Out (FOMO)’.

Muri izo ndirimbo harimo “Solar Eclipse” yakoranye na Don Toliver, ndetse na “Choosin’ Texas”, indirimbo ya Ella Langley yasubiwemo na Drake.

Iyo album kandi iriho “Québec”, “Cold Shoulder” yakoranye na Don Toliver na Yebba, ndetse na “Classic Pt. 2”.

Uretse izo ndirimbo nshya, iyi verisiyo ya ‘Habibti (FOMO)’ yanashyizwemo amashusho mashya y’indirimbo ziri kuri album ‘Maid of Honour’ na ‘Habibti’.

Nubwo Drake ari mu bahanzi bavugwa ko bashobora kuzasusurutsa Coachella 2027, kugeza ubu nta tangazo ryemeza ku mugaragaro ko ari we uzaba umwe mu bahanzi bakuru bazayobora iri serukiramuco.

CEDRIC KWIZERA
Author: CEDRIC KWIZERA

spot_img
spot_img

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles