Urubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo Ishimwe Vestine, asaba ko hakorwa ibizamini bya ADN hagati ye n’umwana avuga ko babyaranye, rwimuriwe ku wa 2 Ukwakira 2026.
Kuri uyu wa 30 Nzeri 2026, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro habereye iburanisha ry’uru rubanza. Idrissa Ouedraogo yari yitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we, mu gihe Ishimwe Vestine yari ahagarariwe n’umwunganizi we mu mategeko.
Mu iburanisha, umunyamategeko wa Ishimwe Vestine yabwiye Urukiko ko atiteguye kuburana kuko atabonye umwanya uhagije wo kwiga dosiye. Yagaragaje ko dosiye atayibonye ku gihe, bityo akaba atarabashije kuyisoma no kuyitegura uko bikwiye.
Umucamanza amaze kumva ubu busabe, yemeje ko umunyamategeko ahabwa umwanya uhagije wo gusoma no kwiga dosiye. Ni yo mpamvu urubanza rwimuriwe ku wa 2 Ukwakira 2026.
Ouedraogo asaba ko yerekwa umwana ndetse hagakorwa ADN
Idrissa Ouedraogo yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba ko Urukiko rutegeka Ishimwe Vestine kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse hagakorwa ibizamini ndangasano bya ADN hagati ye n’uwo mwana.
Iki kirego cyatanzwe ku wa 17 Nzeri 2026, nyuma y’uko Ouedraogo ahakanye ibyo Ishimwe Vestine aherutse kumurega mu rubanza rw’ubutane.
Mu nyandiko y’ikirego Itangazamakuru ryabonye kopi, Ouedraogo yavuze ko Ishimwe Vestine yatanze ikirego cy’ubutane, avuga ko impamvu yifuza gutandukana na we ari uko yamuhaga ihohoterwa nyuma yo kumenya ko umugabo we yari asanzwe afite abandi bagore.
Icyakora, Ouedraogo ahakana ko ibyo aregwa byigeze bibaho.
Yavuze ko ikimubabaza cyane ari uko kuva umwana bivugwa ko yabyaranye na Ishimwe Vestine yavuka, atigeze amuca iryera, nubwo avuga ko yakomeje gusaba ko yamwerekwa.
Impungenge Ouedraogo afite ku mwana
Mu gihe ategereje kuburanishwa mu mizi kw’ikirego cy’ubutane yarezwemo na Ishimwe Vestine, Ouedraogo arasaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gutegeka ko yerekwa umwana uvugwa ko ari uwe.
Ouedraogo avuga ko afite agahinda ko kuba atarigeze abona uwo mwana, cyane cyane ko ari mu gihe ari hafi gutandukana na nyina.
Avuga kandi ko afite impungenge z’uko baramutse batandukanijwe burundu n’amategeko, bishobora gutuma atazongera kubona uwo mwana, cyane ko nyina aba mu mahanga.
Ashaka ko hakorwa ikizamini cya ADN
Mu bindi yasabye Urukiko, Idrissa Ouedraogo arasaba ko hakorwa ibizamini ndangasano bizwi nka ADN hagati ye n’umwana bivugwa ko ari uwe.
Avuga ko ikizamini cya ADN cyamufasha gukuraho impungenge afite ku isano iri hagati ye n’umwana, cyane cyane nyuma y’uko avuga ko Ishimwe Vestine yamubujije kumuhura.
Ouedraogo kandi avuga ko kumenya neza niba ari se w’umwana byamufasha kumenya no gukomeza inshingano ze nk’umubyeyi.





