Umuhanzi nyarwanda Nel Ngabo akomeje urugendo rwo kugeza umuziki we ku Banyarwanda n’abandi batuye hanze y’u Rwanda, aho nyuma yo gutaramira muri Canada ategerejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhanzi azataramira muri Texas mu birori bizaba biherekeje inama ya East Africa Business Network (EABN) Trade & Investment Conference, iteganyijwe kuba ku wa 2 n’uwa 3 Ukwakira 2026.
Nel Ngabo azaririmba mu Dinner Gala izasoza iyi nama ku mugoroba wo ku wa 3 Ukwakira. Iyi nama ihuza abacuruzi, abashoramari, abayobozi b’ibigo ndetse n’abakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba baba muri Amerika n’ahandi ku Isi. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu barenga 1,000.
Ku mbuga nkoranyambaga, Nel Ngabo yamaze gutumira abatuye i Dallas ngo bazaze kumushyigikira. Yagize ati: “Dallas bimeze bite? Muzabe muhari mutaramane nanjye muri EABN.”
Ibi bibaye nyuma y’uko Nel Ngabo yari aherutse gutaramira muri Ottawa, Canada, mu gitaramo Beyond Borders cyabaye ku wa 26 Nzeri 2026, aho yari kumwe n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Kevin Kade na Element EleéeH.
Nel Ngabo, uri mu bahanzi bakorera muri Kina Music, azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Solo, Nywe, Nzahinduka na Delicious. Gutaramira muri Amerika bikomeje kongera amahirwe yo kumenyekanisha ibihangano bye ku bantu batuye hanze y’Afurika.




