24.3 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Amashuri agiye gushyirwamo amavuriro y’ibanze mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abanyeshuri

spot_img

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Leta y’u Rwanda iri gutegura gahunda yo gushyira amavuriro y’ibanze mu mashuri, hagamijwe kurushaho kwegereza abanyeshuri serivisi z’ubuvuzi no kubafasha kubona ubufasha bwihuse igihe cyose babukeneye.

Iyi gahunda ije mu gihe byagaragaye ko amashuri menshi n’ubwo agira ibyumba byagenewe kwakira abanyeshuri barwaye cyangwa bakomerekeye ku ishuri, akenshi bitujuje ibisabwa cyangwa ntibikorwemo n’abakozi bafite ubumenyi buhagije mu by’ubuvuzi

Yavuze ko mu mikino n’imyitozo bakora buri munsi, bashobora gukomereka byoroshye nko kugwa cyangwa gukubitana, ariko kandi bakaba bashobora no kurwara indwara zitandukanye zirimo izandura ndetse n’izijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe

Icy’ingenzi ni uko izi serivisi zitazagarukira gusa ku kuvura, ahubwo zizibanda no ku gukumira indwara no kwigisha abanyeshuri uburyo bwo kwirinda. Hazibandwa ku masomo ajyanye n’isuku, imirire iboneye, kwirinda indwara zandura ndetse no guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe

By’umwihariko, ubuzima bwo mu mutwe bwagarutsweho nk’ingenzi cyane, aho hazashyirwa imbaraga mu gufasha abanyeshuri guhangana n’ihungabana, stress n’ibindi bibazo by’imitekerereze bishobora kubangamira imyigire yabo. Kuba serivisi zibegereye bizafasha ko babona ubufasha bwihuse kandi bwizewe

Uretse no gufasha abanyeshuri, iyi gahunda ishobora no kugabanya ubucucike ku mavuriro n’ibitaro bisanzwe, kuko indwara zoroheje zizajya zivurirwa ku mashuri. Ibi bizatuma ibitaro byibanda ku ndwara zikomeye zisaba ubuvuzi bwisumbuye

Nubwo bimeze bityo, ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda risaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Uburezi, ubuyobozi bw’amashuri ndetse n’ababyeyi. Hazakenerwa kandi ingengo y’imari ihagije yo gutegura aya mavuriro, kuyashyiramo ibikoresho no kubona abakozi babifitiye ubumenyi

Iyo gahunda yo gushyiraho amavuriro y’ibanze mu mashuri Itegerejweho gutanga umusaruro mu kurinda ubuzima bw’abana, kubegereza serivisi z’ubuvuzi no kubafasha gukura neza bafite ubuzima buzira umuze, ari naryo shingiro rirambye muburezi bw’ Urwanda

Amashuri agiye gushyirwamo amavuriro y’ibanze mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abanyeshuri AFRIZUM OFFERS

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles