Umuhanzi nyarwanda Element EleéeH ari mu bahanzi batoranyijwe kuzaherekeza umuhanzi w’icyamamare muri Dancehall, Vybz Kartel, mu bitaramo ateganya gukorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika muri Gicurasi 2026.
Amakuru avuga ko uru ruzinduko rw’ibitaramo ruzatangirira muri Kampala muri Uganda ku wa 1 Gicurasi 2026, rukomereze muri Nairobi muri Kenya ku wa 8 Gicurasi 2026, mbere y’uko rusozerwa i Kigali mu Rwanda ku wa 9 Gicurasi 2026.
Muri ibi bitaramo, Vybz Kartel azataramana n’abahanzi barimo Element EleéeH, Bien uzwi cyane mu itsinda rya Sauti Sol ndetse na Joshua Baraka. Aba ni bo bahanzi bazazengurukana na we muri ibi bitaramo byose.
Amakuru aturuka mu bategura ibi bitaramo avuga ko buri gihugu azataramiramo hazajya hiyongeraho abandi bahanzi bo muri icyo gihugu bazajya bifatanya na we ku rubyiniro.
Uwatanze aya makuru yagize ati:
“Abo bane ni bo bazazengurukana na we, ariko buri gihugu azajya ajyamo hazajya hategurwa n’abandi bahanzi b’aho. Muri Kenya bafite ababo, Uganda bafite ababo, ndetse no mu Rwanda tuzaba dufite abahanzi bazifatanya na we.”
Vybz Kartel amazina ye nyakuri ni Adidja Azim Palmer, akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Jamaica bazwi cyane mu njyana ya Dancehall. Uyu muhanzi w’imyaka 50 y’amavuko yatangiye kumenyekana cyane mu muziki kuva mu 1993.
Mu 2014, yakatiwe igifungo cya burundu nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cyo kwica Clive Williams uzwi ku izina rya “Lizard”.
Nubwo yari afunze, ntiyigeze areka gukora umuziki kuko yakomeje gusohora indirimbo nyinshi. Mu 2016 honyine yasohoye indirimbo zigera kuri 50.
Nyuma yo kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko, mu 2024 yaje kugirwa umwere ararekurwa nyuma y’imyaka hafi icumi yari amaze afunze.
Mu ndirimbo zamugize icyamamare harimo Romping Shop yakoranye na Spice, Clarks yakoranye na Popcaan, Loodi yakoranye na Shenseea ndetse na Wine to the Top yakoranye na Wizkid.
Ibi bitaramo bitegerejwe na benshi, cyane cyane abakunzi b’umuziki wa Dancehall mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho biteganyijwe ko bizitabirwa n’abafana benshi.



