Icyamamare muri muzika yo muri Afurika y’Iburasirazuba no ku mugabane wose, Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz, yatangaje ko imishinga y’indirimbo yakoranye n’abahanzi bo muri Uganda yiteguye gusohoka mbere y’uko uyu mwaka urangira cyangwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Umuyobozi wa Wasafi Classic Baby (WCB) yabitangarije abanyamakuru i Kampala muri Uganda, aho yari yageze kwitegura igitaramo gikomeye. Diamond yagaragaje ko amaze igihe kinini akorera muri studio n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda, ariko imiterere y’igihe ikaba yari itaramwemerera kubisohora.
“Mu by’ukuri, ni Imana n’igihe cyayo bikora. Nakoze indirimbo nyinshi cyane n’abahanzi bo muri Uganda kurusha ibindi bihugu byose nkoranamo nabo, ariko nta n’imwe irajya hanze kugeza ubu. Ndizera ko mbere y’uko uyu mwaka urangira cyangwa umwaka utaha, muzumva indirimbo nshya.” — Diamond Platnumz.
Abahanzi bitezwe mu mishinga na Diamond
Mu myaka yatambutse, Diamond Platnumz yagiye agaragara mu biganiro no muri studio hamwe n’ibyamamare muri Uganda nka Spice Diana, Fik Fameica, ndetse na Gloria Bugie. Uyu mushinga mushya witezweho gukomeza kwagura ubwami bwa muzika ya Bongo Flava mu karere kose k’Afurika y’Iburasirazuba no guhuza imbaraga z’abahanzi.
Diamond Platnumz akomeje kwerekana ko umuziki w’Afurika y’Iburasirazuba uri ku rwego rushimishije, aho akomeje gukorana n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Bruce Melodie mu ndirimbo “Pom Pom” ndetse no guhurira ku rubyiniro rumwe n’abandi bahanzi b’amazina akomeye.




