14.9 C
Kigali
Dinsdag, Oktober 14, 2025
spot_img
spot_img
spot_img
HomeSIPORORemco Evenepoel yegukanye Shampiyona y’Isi mu gusiganwa n’ibihe ku nshuro ya gatatu...

Remco Evenepoel yegukanye Shampiyona y’Isi mu gusiganwa n’ibihe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

Date:

spot_imgspot_img

Umubiligi Remco Evenepoel yongeye kwerekana ubudahangarwa mu mukino w’amagare nyuma yo kwegukana Shampiyona y’Isi mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial – ITT) ku nshuro ya gatatu yikurikiranya. Yabigezeho akoresheje iminota 49 n’amasegonda 46, ashimangira ubuhangange bwe mu gusiganwa ku giti cye.

Ku mwanya wa kabiri haje Jay Vine wo muri Australia, warushijwe umunota umwe n’amasegonda 14. Ilan Van Wilder w’Umunyabelgique yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gusigwa iminota ibiri n’amasegonda 36.
Umukinnyi wari witezwe na benshi, Tadej Pogačar wo muri Slovenia, yasoreje ku mwanya wa kane, arushwa iminota ibiri n’amasegonda 37, ibintu byatunguye abakunzi b’umukino w’amagare ku isi yose.

Abanyarwanda mu irushanwa rya UCI

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Nsengiyumva Shemu na Mugisha Moise. Nsengiyumva yasoje ku mwanya wa 25, aho yarushijwe iminota 6 n’amasegonda 55, mu gihe Mugisha yasoreje ku mwanya wa 31, asigwa iminota 8 n’amasegonda 54. Nubwo batabashije kwegukana imyanya ya mbere, kwitabira irushanwa rikomeye nk’iri bibahaye ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga.

Umunsi w’ibihe byatunguranye

Isiganwa ryagaragayemo udushya twinshi. Saa 16:47, Tadej Pogačar yahuye n’uruvuga gusenya ubwo yafashwaga ndetse akananyurwaho na Evenepoel mu gace kazwi nko kwa Mignonne. Byabaye kimwe mu bintu byatunguye abafana, kuko byari bimenyerewe kubona Pogačar ari we usiga abandi.

Mbere yaho, saa 16:19, Ilan Van Wilder yari ari ku mwanya wa mbere amaze gukoresha iminota 52 n’amasegonda 22, akurikirwa na Andreas Leknessund wo muri Norway. Icyo gihe, Nsengiyumva Shemu yari ku mwanya wa 13 naho Mugisha Moise ku wa 20, bikerekana uburyo irushanwa ryari rikomeje guhindagurika.

Ejo haratangira icyiciro cy’abato

Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 ikomeza ku wa Mbere, aho hazitabazwa abakinnyi batarengeje imyaka 23 mu bahungu no mu bakobwa.

  • Abakobwa bazatangira guhera saa 10:30 za mu gitondo, basiganwe ku ntera y’ibilometero 22,6.
  • Abahungu bo bazatangira saa 13:35, bakore intera y’ibilometero 31,2.

U Rwanda ruzahagararirwa na Nyirarukundo Claudette na Mwamikazi Jazilla mu bakobwa, mu gihe mu bahungu hazaba harimo Tuyizere Etienne na Niyonkuru Samuel.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once

Latest stories

spot_img

Related stories

Fela kuti niwe wahinduye umuziki nyafurika intwaro ikomeye

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nijeriya, Fela Anikulapo Kuti, agarukwaho...

Abakinnyi babiri bahagaritswe na APR FC Nyuma yo gukekwaho akagambane ku ikipe

Ibyabaye mbere y’umukino wa Pyramids FC Ikipe ya APR FC...

Ibitaro birenga 80% mu burengerazuba bwa Congo bibura imiti, Red Cross ivuga ko ari ikibazo

Ishami rya Croix Rouge Mpuzamahanga (ICRC) ryatangaje ko ibitaro...

Bahati asubije Pasiteri T Mwangi ku magambo yamunenzeho indirimbo ye nshya

Umuhanzi Bahati wo muri Kenya yasubije Pasiteri T Mwangi...

Umunyamakuru wa Televiziyo yishwe mu gitero cy’abajura

Urupfu rubabaje rw’umunyamakuru wa televiziyo Sommie Maduagwu rwatunguye benshi...