Umubiligi Remco Evenepoel yongeye kwerekana ubudahangarwa mu mukino w’amagare nyuma yo kwegukana Shampiyona y’Isi mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial – ITT) ku nshuro ya gatatu yikurikiranya. Yabigezeho akoresheje iminota 49 n’amasegonda 46, ashimangira ubuhangange bwe mu gusiganwa ku giti cye.
Ku mwanya wa kabiri haje Jay Vine wo muri Australia, warushijwe umunota umwe n’amasegonda 14. Ilan Van Wilder w’Umunyabelgique yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gusigwa iminota ibiri n’amasegonda 36.
Umukinnyi wari witezwe na benshi, Tadej Pogačar wo muri Slovenia, yasoreje ku mwanya wa kane, arushwa iminota ibiri n’amasegonda 37, ibintu byatunguye abakunzi b’umukino w’amagare ku isi yose.
Abanyarwanda mu irushanwa rya UCI
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Nsengiyumva Shemu na Mugisha Moise. Nsengiyumva yasoje ku mwanya wa 25, aho yarushijwe iminota 6 n’amasegonda 55, mu gihe Mugisha yasoreje ku mwanya wa 31, asigwa iminota 8 n’amasegonda 54. Nubwo batabashije kwegukana imyanya ya mbere, kwitabira irushanwa rikomeye nk’iri bibahaye ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga.
Umunsi w’ibihe byatunguranye
Isiganwa ryagaragayemo udushya twinshi. Saa 16:47, Tadej Pogačar yahuye n’uruvuga gusenya ubwo yafashwaga ndetse akananyurwaho na Evenepoel mu gace kazwi nko kwa Mignonne. Byabaye kimwe mu bintu byatunguye abafana, kuko byari bimenyerewe kubona Pogačar ari we usiga abandi.
Mbere yaho, saa 16:19, Ilan Van Wilder yari ari ku mwanya wa mbere amaze gukoresha iminota 52 n’amasegonda 22, akurikirwa na Andreas Leknessund wo muri Norway. Icyo gihe, Nsengiyumva Shemu yari ku mwanya wa 13 naho Mugisha Moise ku wa 20, bikerekana uburyo irushanwa ryari rikomeje guhindagurika.
Ejo haratangira icyiciro cy’abato
Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 ikomeza ku wa Mbere, aho hazitabazwa abakinnyi batarengeje imyaka 23 mu bahungu no mu bakobwa.
- Abakobwa bazatangira guhera saa 10:30 za mu gitondo, basiganwe ku ntera y’ibilometero 22,6.
- Abahungu bo bazatangira saa 13:35, bakore intera y’ibilometero 31,2.
U Rwanda ruzahagararirwa na Nyirarukundo Claudette na Mwamikazi Jazilla mu bakobwa, mu gihe mu bahungu hazaba harimo Tuyizere Etienne na Niyonkuru Samuel.