Ishami rya Croix Rouge Mpuzamahanga (ICRC) ryatangaje ko ibitaro birenga 200 byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo biri mu bibazo bikomeye byo kubura imiti, bitewe n’intambara ikomeje ndetse no kubura inkunga iva mu miryango y’abagiraneza.
Ibi byatangajwe nyuma y’isuzumwa ryakozwe n’ICRC ku mavuriro n’ibigo nderabuzima 240 mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho abarwanyi ba M23 bafashwa na Leta ya Rwanda bakomeje kugaba ibitero mu buryo butigeze bubaho mbere, bikarushaho gukaza ikibazo cya muntu cyari gisanzwe gikomeye muri aka karere.
Imirwano yangije inzira z’ubufasha
ICRC yavuze ko inzira zambukiranya imirwano zafunze, bigatuma imiti itagera ku mavuriro n’ibitaro ndetse n’iyo ibonetse ikabura uburyo bwo kuhagezwa. Umuyobozi w’intumwa za Croix Rouge muri Kongo, François Moreillon, yavuze ko ubuzima bw’ibihumbi by’abaturage buri mu kaga kubera kubura imiti y’ibanze ivura malariya, VIH/SIDA, igituntu n’izindi ndwara zikomeye.

Yanavuze ko amashami menshi y’imiryango y’abagiraneza yakoraga muri ako gace yagiye agabanya ibikorwa cyangwa agahagarara burundu kubera kubura amafaranga. Ibi bituma abarwayi benshi basigara batabona ubuvuzi ndetse n’ibigo bikora ku bushake bw’abakozi bake basigaye imbere y’imirwano.
Icyibazo cy’abakozi n’impunzi cyarushijeho kwiyongera
ICRC yatangaje kandi ko abakozi benshi b’inzobere mu buvuzi bamaze guhunga ibyo bice byibasirwa n’intambara, bigateza kubura abakozi basaga kimwe cya kabiri mu mavuriro yose yagenzuwe.
Uburasirazuba bwa Kongo busanzwe buzwiho ubutunzi bwa mine, ariko bumaze igihe burembejwe n’intambara irimo imitwe irenga 100, irimo n’umutwe wa M23 ufashwa na Leta ya Rwanda. Uyu mutwe wigaruriye imijyi minini ya Goma na Bukavu mu ntangiriro z’uyu mwaka, bikongera ubukana bw’intambara imaze imyaka myinshi.
Iyi ntambara imaze guhitana abantu basaga 3,000 muri uyu mwaka no kwimura abaturage basaga miliyoni 7. Nubwo habayeho ibikorwa byo gushaka amahoro bigabanya imirwano, haracyari intambara nyinshi n’ubwicanyi bukomeje guhitana abasivili.Ivomo:AP News