Umuhanzi Bahati wo muri Kenya yasubije Pasiteri T Mwangi nyuma y’uko amunenze ku ndirimbo ye nshya yitwa Seti avuga ko ari indirimbo ifite imyitwarire mibi ishobora kugira ingaruka ku rubyaro rwe.
Pasiteri T yavuze ko kubona abahanzi bakora ibihabanye n’indangagaciro byamuteye agahinda. Yavuze ko ibyo Bahati yakoze bishobora gufungura inzira mbi ku bana be ndetse ko nubwo we atabyishyura, hari igihe abo bana bazahura n’ingaruka z’ibyo bikorwa. Avuga ko ubwo yabonaga amashusho y’iyo ndirimbo yatangiye kumusengera, yibutsa ko ibyo akora bishobora kumugaruka.

Impaka ziturutse ku magambo ya Pasiteri T Mwangi
Bahati ntiyacecetse. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko amagambo ya Pasiteri T arimo kubogama no gushaka kumushinja ibintu bidafite ishingiro. Yavuze ko uwo mupasiteri ubwe amaze igihe afite ingeso yagiye arwana no kuyicika, kandi ko atari we ukwiye kumwibutsa ibyiza cyangwa ibibi. Bahati yavuze ko ikibazo atari uko yamunenze, ahubwo ari uko yamuzanyeho abana be mu magambo ye, ibyo abifata nk’ibidakwiye.

Uyu muhanzi yavuze ko amagambo nk’ayo asubizwa aho yavuye, kandi ko atari we uzagira ingaruka, ahubwo uwo wayavuze ari we uzazihura.
Abantu batangiye gutanga ibitekerezo bitandukanye
Nyuma y’aya magambo yombi, abantu ku mbuga nkoranyambaga batangiye gutanga ibitekerezo bitandukanye. Bamwe bavuze ko Bahati yarenze umurongo wo kubaha abapasiteri, abandi bavuga ko Pasiteri T atagombaga kujyana abana be mu byo avuga ku ndirimbo.Ivomi:Tuko.co.ke