Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi, Sherrie Silver, ari mu gahinda nyuma yo kuburira imizigo ye mu rugendo yakoze yerekeza muri Zanzibar, aho we n’abana bo muri Sherrie Silver Foundation batumiwe kubyina mu birori bya Trace Awards & Festival.
Uyu munyarwandakazi yatangaje ko yagenze mu ndege ya Ethiopian Airlines, ariko akaza gutungurwa no kubura imizigo ye n’iy’abo bari kumwe. Iyo mizigo yari irimo imyambaro bagombaga kwambara muri ibi birori bikomeye.
Sherrie Silver Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ziwe , yagize ati:
“Natengushywe bikomeye na Ethiopian Airlines. Nyuma yo kugura amatike 10 y’indege y’itsinda ryanjye, iyi sosiyete yataye imizigo yanjye yari yuzuyemo imyenda y’iki gitaramo gikomeye. Hashize iminsi itatu, ariko barambwira ko batayibonye! Ndababaye cyane, sinzi icyo nakora. Ndi kwiyumva nk’udafite aho apfunda imitwe.”
Ibi birori bya Trace Awards & Festival bizabera muri Zanzibar, bikazatangira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, aho hazabaho iserukiramuco rya Trace rizamurikirwamo ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro. Ku wa 26 Gashyantare 2025 hazatangwa ibihembo by’iri rushanwa.
Uretse Sherrie Silver n’itsinda rye, umuhanzi Israël Mbonyi ni we Munyarwanda wenyine uhatanye muri Trace Awards, mu cyiciro cy’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Ahatanira igihembo hamwe n’abandi bahanzi bakomeye barimo;Spirit of Praise 10 (Afurika y’Epfo),KS Bloom (Côte d’Ivoire),Mercy Chinwo (Nigeria),Ada Ehi (Nigeria),Bella Kombo (Tanzania), uheruka no mu Rwanda mu gitaramo cyo gufata amashusho ya album nshya y’umuhanzi Mudende Eddy Claude (Eddy Muramyi).
