20.9 C
Rwanda
Sunday, August 3, 2025

Umupilote wa Delta Airlines yafatiwe mu rwogero rw’indege ashinjwa gusambanya umwana

Date:

spot_img

Rustom Bhagwagar, umupilote wa sosiyete y’indege ya Delta Airlines, yatawe muri yombi ubwo yari akimara gusoza urugendo rwa Delta Flight 2809 avuye Minneapolis yerekeza San Francisco. Yafashwe n’inzego z’umutekano zari zamaze amezi menshi zimukurikirana ku byaha bikomeye byo gusambanya umwana.

Uyu mugabo w’imyaka 34 akurikiranyweho ibyaha bitanu byo gusambanya umwana utarageza ku myaka 10. Inzego za Leta ya California zavuze ko iperereza ryatangiye muri Mata 2025 ubwo hatanzwe amakuru ku gikorwa kigayitse cyabaye mu karere ka Contra Costa.

bhagwagar umu pilote wa delta airlines akurikiranweho gusambanya umwan autarageza imyaka 10

Hashingiwe ku makuru bari bafite, abashinzwe iperereza bamenye ko Bhagwagar yari kuri gahunda yo kugwa i San Francisco. Bahise bategura uburyo bwo kumufata akigera ku butaka. Indege yageze i San Francisco saa tatu n’iminota 35 z’ijoro ku wa Gatandatu tariki 26 Nyakanga. Abapolisi binjiye mu rwogero rw’indege bamufatira aho yari yicaye nk’umupilote wungirije.

Bamwe mu bagenzi babibonye bavuze ko abashinzwe umutekano binjiye mu ndege bahubutse, batitaye ku mutuzo w’abari bayirimo. Abari hafi y’aho byabereye bavuze ko batekereje ko hari ikintu gikomeye kibaye, bamwe bakeka ko indege ishobora kuba ifashwe n’iterabwoba.

Bhagwagar akurikiranyweho ibyaha bitanu byo gusambanya umwana binyuze mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa. Ubutabera bwatangaje ko ahamwa n’ibyo byaha yahabwa igihano gikomeye cyane. Ubu afungiwe muri gereza ya Contra Costa County, agizweho ingwate ya miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika.

Umuyobozi mu rwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Tricia McLaughlin, yashimye ubufatanye hagati ya Homeland Security n’igipolisi cya Contra Costa. Yagize ati: “Dufatanyije n’inzego zaho, twashoboye gufata uyu muntu ukekwaho guhohotera umwana. Ubu ari muri gereza, kandi ubutabera burakomeza gukora akazi kabwo.”

Sosiyete ya Delta Airlines yavuze ko yatunguwe n’aya makuru. Itangazo ryayo ryagiraga riti: “Delta ifite umurongo uhamye utemerera imyitwarire inyuranyije n’amategeko. Turakorana n’inzego z’ubutabera kandi uwashinjwe yahagaritswe mu kazi by’agateganyo.”

AFRIZUM News https://afrizum.com/wp-content/uploads/2025/07/Screenshot-2025-07-29-114155.png

Nta makuru aramenyekana ku wunganira Bhagwagar mu mategeko. Ntiramenyekana niba yireguye cyangwa yemera ibyaha ashinjwa.

Ibi bikorwa by’ubushinjacyaha byongeye kwerekana ko n’uwaba ari ku mwanya ukomeye ashobora gukurikiranwa mu gihe hari amakuru ahagije amushinja. Ku rundi ruhande, byongeye gutuma abantu bibaza ku mutekano w’abana ndetse n’uburyo abantu nk’aba babona akazi muri sosiyete z’indege.

Abakora mu nzego z’ubutabera bavuga ko bagiye gukomeza gukurikirana abantu bose bakekwaho ibyaha nk’ibi, by’umwihariko iyo bihungabanyije ubuzima bw’abana.

Ubu Bhagwagar aracyafunze. Ubushinjacyaha burimo gutegura ibimenyetso n’ubuhamya buzamugezwa imbere y’urukiko. Igihe urubanza ruzatangirira ntikiratangazwa.

Abashinzwe kurengera abana basabye abantu gutanga amakuru igihe cyose bafite icyizere cy’uko hari umwana uri guhohoterwa. Ibijyanye no gutanga amakuru bikorwa mu ibanga. Ushobora kwandikira ijambo STRENGTH kuri 741-741, maze ugahabwa umujyanama wabihuguriwe.

Indege Rustom Bhagwagar yarimo yafatiwemo mu rwogero ni Airbus A220, imwe mu ndege nshya zigezweho zikoreshwa n’ibigo by’indege byo muri Amerika n’i Burayi, harimo na Delta Airlines.Mu gihe Rustom Bhagwagar yari umupilote wungirije (copilot) ku rugendo rwa Delta Flight 2809, indege yari itwawe n’umupilote mukuru (captain) utatangajwe amazina ku mugaragaro. Uyu mupilote mukuru ni we wari uyoboye urugendo kuva Minneapolis kugera San Francisco, mu gihe Bhagwagar yari kumwe nawe mu cyumba cy’abapilote (cockpit), nk’uwunganira mu isuzuma no mu bijyanye n’imikorere y’indege.Uyu mupilote mukuru.Yari afite inshingano zo gukurikirana byose bijyanye n’umutekano w’indege n’abagenzi.

  • Yashoboye kugenzura neza indege kugeza ihagaze neza ku kibuga cy’indege cya San Francisco ku wa 26 Nyakanga 2025, mu masaha ya saa tatu n’iminota 35 z’ijoro (9:35PM)
  • Nyuma y’aho, abapolisi b’ishami rya Contra Costa County Sheriff’s Office n’inzego za Homeland Security Investigations binjiye mu cyumba cy’abapilote, bahita bafata Bhagwagar mu buryo butunguranye.
AFRIZUM News https://afrizum.com/wp-content/uploads/2025/07/Screenshot-2025-07-29-114155.png

Nubwo uyu mupilote mukuru atigeze agaragazwa mu itangazamakuru, yakomeje gufata iya mbere mu kugenzura umutekano w’indege no gutuma irangira mu buryo bw’amahoro, nubwo byari mu gihe kigoye cyo guta muri yombi mugenzi we wari mu cyumba kimwe na we.

  • Nubwo yari izwi mbere nka Bombardier CSeries, yaje gufatwa mu biganza na sosiyete y’Abafaransa, Airbus, ihindurirwa izina iba A220
  • Ifite ubushobozi bwo gutwara hagati y’abagenzi 100 na 150, bitewe n’uko ikozwe. Ikoreshwa cyane mu ngendo z’imbere mu gihugu no muri za regional routes ingendo zitarenze amasaha 5–6
  • Ifatwa nk’imwe mu ndege zitekanye kandi zituje, ifite urusaku rucye mu kirere ugereranyije n’izindi ndege zo mu bwoko bwayo.Ikora ingendo zihuza imijyi y’ingenzi n’iyo ku rwego rwa kabiri (Minneapolis – San Francisco nk’urugero)

Indege yari iri gukora ingendo isanzwe hagati ya Minneapolis, Minnesota na San Francisco, California, izwi nka Flight 2809 ya Delta Airlines. Byari bisanzwe ari urujya n’uruza rusanzwe rw’abagenzi

Ni muri iyo ndege, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya San Francisco ku wa 26 Nyakanga 2025, abagize Homeland Security binjiye mu rwogero rw’indege maze bata muri yombi Bhagwagar, wari umupilote wungirije.

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once