Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko u Rwanda rugeze kure mu rugamba rwo kurandura burundu indwara ya Hepatite B bitarenze umwaka wa 2030. Ibi byatangajwe nyuma y’isesengura ryakozwe rigaragaza uko igihugu gihagaze mu mezi 12 ashize, guhera muri Nyakanga 2023 kugeza muri Kamena 2024.
Nk’uko bisobanurwa na Dr. Charles Berabose, Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’iziterwa n’amaraso muri RBC, ubwandu bwa Hepatite B mu Rwanda buhagaze kuri 0.25%. Uyu mubare ugaragaza ko mu bantu 100 bapimwe, munsi y’umwe yanduye. Nubwo uyu mubare ari muto ugereranyije n’ibindi bihugu, haracyari abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara kandi bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.
Abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Hepatite B barimo abafite ubudahangarwa buke nk’ababana na virusi itera SIDA, abari ku miti igabanya ubudahangarwa nka chimiothérapie, cyangwa abafite indwara zidakira. Harimo kandi abagore batwite, abari mu bigo bifungirwamo abantu nka za gereza cyangwa ibigo ngororamuco, abakora uburaya, abaryamana bahuje ibitsina, ndetse n’abitera inshinge zikoreshwa inshuro imwe cyangwa izanduye.

U Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rwa Hepatite B ku bana bavutse kuva mu 2002, rukaba rutangwa nk’urukingo rusanzwe muri gahunda y’ikingira y’igihugu. Abana bavutse ku babyeyi banduye bahabwa urukingo mu masaha 24 ya mbere kugira ngo birinde ubwandu.
Abaturage bose bavutse mbere ya 2002, by’umwihariko abafite ibyago byinshi byo kwandura, bakangurirwa kwipimisha no gukingirwa. Dr. Berabose yavuze ko mu gihe umwe mu bashakanye yanduye, undi agirwa inama yo kwipimisha no gukingirwa mu gihe atanduye.
Kugeza ubu, gukingirwa no kwisuzumisha Hepatite B bikorwa ku buntu ku bitaro n’ibigo nderabuzima mu gihugu hose. Abaturage barenga miliyoni zirindwi bamaze gukingirwa harimo abana n’abantu bakuru. Hakozwe kandi ubukangurambaga bwo gupima abantu benshi mu mahoteri, ibibuga by’imikino, mu bigo by’ubuzima, mu magereza no mu nkambi z’impunzi.
Ikindi ni uko Hepatite B itagaragaza ibimenyetso bigaragara kare. Abenshi batangira kubona ibimenyetso ari uko bageze ku rwego rwo hejuru rwo kwangirika k’umwijima. Ibyo bimenyetso birimo isesemi, umunaniro udasanzwe, kuremera mu nda, amaso y’umuhondo, n’ibindi bishobora gufatwa nk’indwara zisanzwe nka malaria. Hari n’igihe umuntu aza kwivuza amaze kugira urwagashya rurimo amazi, aho bigaragaza ko umwijima wangiritse bikomeye. Icyo gihe, no kuvurwa ntibisubiza umwijima uko wari usanzwe.

Nubwo Hepatite B idakira burundu, hari imiti iboneka igabanya virusi ku buryo umurwayi ashobora kubaho ubuzima busanzwe, igihe afata imiti uko bikwiye kandi akitabwaho n’abaganga.
U Rwanda rukomeje ibikorwa byagutse mu gukingira no gupima abaturage bose bafite hejuru y’imyaka 15. Abagore batwite bipimwa kabiri, igihe batwite no mu gihe babyara. Ibi bifasha kumenya vuba ababana n’ubwandu kugira ngo abana babo barindwe.
Abana bavuka ku babyeyi banduye bahabwa urukingo mu masaha 24 ya mbere y’ubuzima, ku kigero cya 99%. Ni igikorwa gifasha cyane mu gukumira ubu bwandu hakiri kare.
Ibindi bikorwa birimo gukingira imfungwa, abagore bari mu buzima bw’uburaya, n’abandi bafite ibyago byo kwandura. Ibi bikorwa bigamije kwirinda ko haba icyuho mu gukingira bamwe bigatuma banduza abandi.

Dr. Berabose avuga ko hari icyizere gikomeye ko u Rwanda ruzagera ku ntego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yo kurandura burundu Hepatite B bitarenze 2030. Yagize ati: “Nubwo hari bamwe batungurwa no kwisanga banduye kandi bari bameze neza, si iherezo. Gupimwa kare ni ingenzi kuko bituma tubasha gukingira abandi no gutangira ubuvuzi kare. Ibi birinda izindi ngaruka nk’iz’umwijima wangiritse cyangwa kanseri.”Dr. Charles Berabose ni umuganga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), aho ayoboye gahunda yo kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, zirimo na Hepatite B. Azwiho ubwitange mu gukingira no gusuzuma abaturage, cyane cyane abari mu byago byo kwandura. Dr. Berabose avuga ko u Rwanda ruri ku rwego rwiza mu kugabanya ubwandu bwa Hepatite B, aho abapimwa n’abakingirwa barimo kwiyongera. Ibikorwa bye byagize uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda y’ikingira abana, ababyeyi batwite n’amatsinda yihariye. Ashishikariza buri wese kwipimisha no kwikingiza, kuko ubwirinzi bwihuse aribwo butuma igihugu gishobora kurandura Hepatite B bitarenze 2030.