Nyuma yo kugarura amahoro no gushyiraho ubuyobozi bushya mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, umutwe wa AFC/M23 watangije ibarura ry’abaturage mu mujyi wa Goma. Iki gikorwa cyatangiye ku mugaragaro, kigamije kumenya umubare w’abaturage ndetse n’imiterere y’imiturire hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iri barura rije nyuma y’imyaka 40, kuko ibarura riheruka gukorwa mu mwaka wa 1983 ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko. Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Katembo Ndalieni Julien, yavuze ko buri rugo ruzahabwa dosiye y’ikoranabuhanga irimo amakuru y’abarutuyemo bose, hagamijwe gufasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Meya Katembo yavuze ko kumenya umubare w’abaturage n’aho batuye bizafasha mu gukemura ibibazo by’imiturire no guteza imbere serivisi rusange zirimo uburezi, ubuvuzi, n’ibikorwaremezo. Yongeyeho ko iri barura rizagira uruhare mu gushimangira umutekano, kuko rizafasha kumenya abatuye Goma bose n’aho bakomoka.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iki gikorwa, abayobozi b’inzego z’ibanze bahawe amakayi yo kwandikamo abantu bashya baraye aho bayobora. Nyiri urugo azajya yandikisha umushyitsi we kugira ngo hamenyekane aho yaturutse, bikazafasha inzego z’umutekano gukurikirana abinjira n’abasohoka mu mujyi wa Goma.
Muri iri barura, abasirikare ba FARDC, abarwanyi ba Wazalendo, n’abarwanyi ba FDLR banze kwishyikiriza M23 bakihisha mu baturage bazafatwa nk’abanzi b’amahoro. Iri barura rizashyirwa mu bikorwa n’abahanga b’ikigo ADPECO-ASBL, batunganyije porogaramu izifashishwa mu kubika no guhuza amakuru y’abaturage.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma bwamenyesheje abaturage bose ko iri barura ari ubuntu kandi ko uzafatwa yaka amafaranga azahanwa hakurikijwe amategeko. Iki gikorwa gitegerejweho gutanga amakuru afatika azafasha mu miyoborere myiza no mu iterambere ry’uyu mujyi.