Nyuma y’uko filime “Beauty in Black” imaze umwaka yarakunzwe cyane, umwanditsi n’umuyobozi wa filime Tyler Perry yongeye kugaruka kuri Netflix n’indi filime yitwa “Straw” yagiye hanze ku wa 6 Kamena 2025. Imaze gutangira gusakara, yahise itangira kuvugisha benshi kubera ubutumwa bukomeye itanga bwerekeranye n’abagore barera abana bonyine.
“Straw” ni filime y’iminota 108 ikomeje kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’inkuru yayo igaruka ku buzima bw’abagore bahanganye n’ubuzima bukomeye, bataruhuka mu guharanira imibereho y’abana babo.
Iyi filime ikurikirana ubuzima bwa Janiyah Wiltkinson, umugore urera umwana umwe witwa Aria. Batuye mu nzu y’icyumba kimwe, barwana n’ubukode, uburwayi, no kubura ibikoresho by’ibanze. Janiyah akora akazi gaciriritse, agakubitiraho n’umukoresha umukandamiza utamwubaha.
Umunsi umwe ahamagarwa ku ishuri bamubwira ko umwana we afite ikibazo. Ageze ku ishuri, asanga Aria yajyanywe n’abashinzwe uburenganzira bw’abana bavuga ko atamwitaho. Uko agaruka mu rugo atakaye, arakubitwa n’umugabo w’umupolisi wamukangishaga, agasanga n’inzu yayirukanywemo.
Ubwo ajya ku kazi gusaba sheki ye, asanga abajura bateye. Mu kurwana nabo araraswa, nawe akarasa umwe, ahita ahunga ajyana sheki kuri banki. Agezeyo yangirwa kubikuza amafaranga kuko nta ndangamuntu afite. Aratabaza, atunga imbunda umukozi wa banki, afata bamwe bugwate kuko yari afite ubwoba bwo gusohoka akicwa n’umupolisi wamukangishije.
Polisi iza kuhabona, ishyikiriza ibiganiro hagati ye na Detective Raymond. Baraganira, amubwira agahinda ke. Inkuru ye itangira gusakazwa n’umwe mu bari bafashwe muri banki, igaragazwa n’abaturage benshi ku mbuga nkoranyambaga, bose batangira kumushyigikira.
Biza kurangira bigaragaye ko Aria yapfuye mu ijoro ryabanje, ko ibiri kuba byose biri mu ntekerezo za Janiyah. Ishuri ntiryigeze rimuhamagara, ndetse n’abashinzwe uburenganzira bw’abana ntibigeze bamutwara umwana. Yari ari guhangana n’agahinda k’urupfu rw’umwana we.
Ibyatangajwe n’abayirebye
“Si filime isanzwe, ni inkuru yanjye bwite n’iy’abandi bagore benshi tubana muri uyu mugi,” , umubyeyi w’imyaka 33 wo mu mujyi wa Kigali.
“Tyler Perry adusigiye ubutumwa bukomeye. ‘Straw’ itwereka ubuzima abantu benshi baceceka, ariko buhari,” yavuze Eric Mugenzi, umusesenguzi wa sinema.
- Taraji P. Henson akinamo ari Janiyah Wiltkinson
- Teyana Taylor akinamo ari Detective Kay Raymond
- Sherri Shepherd akinamo ari Nicole, umuyobozi wa banki
“Straw” ni filime igaragaza ishusho y’ubuzima bw’ukuri abagore benshi babayemo, ariko budakunda kugaragazwa muri sinema. Ni igikorwa cy’ubuhanzi gikomeye cyatanzwe na Tyler Perry, gitanga ijwi ku bagore bose barera bonyine, barwana n’ihungabana, ubukene n’agahinda gashira gake.
Filime iri kuri Netflix, ikaba ikomeje kuganirwaho mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.