Thursday, April 3, 2025
HomeRELIGIONImana yabagahe mbere yuko Irema Ijuru n'isi

Imana yabagahe mbere yuko Irema Ijuru n’isi

Date:

Mbere y’uko isi iremwa, Imana yariho. Ni igitekerezo gikomeye kandi gishobora kugora ubwenge bwamuntu kuko tuba twifuza kumva aho ibintu byose byatangiriye. Nyamara, Bibiliya yerekana ko Imana atari igice cy’ibiremwa, ahubwo ari Yo nyirabyo. iyi nyandiko irasesengura aho Imana yabaga mbere y’uko irema isi hifashishijwe zimwe munyandiko ziri mu gitabo cya Bibiliya.

Mubyukuri se koko Imana y’abagahe ?

Muri Zaburi 90:2, haranditswe ngo: “Mbere y’uko imisozi ivuka, mbere y’uko waremamo isi n’isi, kuva iteka ryose ukageza iteka ryose uri Imana.” Ibi bivuze ko Imana yabayeho mbere y’ibintu byose. Iyo tuvuga “aho Imana yabaga”, tuba twibaza niba hari ahantu runaka yagombaga kuba mbere y’irema. Ariko Imana si ikiremwa gifite umubiri gikeneye umwanya nkuko bitekerezwa na benshi.

Itangiriro 1:1 igira iti: “Mu ntangiriro, Imana yaremye ijuru n’isi.” Ijambo “mu ntangiriro” rigaragaza igihe Imana yatangiriye kurema, ariko si intangiriro yayo. Imana iriho iteka ryose. Ibi bivuze ko mbere y’uko ibiremwa bibaho, Imana yariho.

Imana Yahoze Ituye mu Cyubahiro Cyayo

Bibiliya yerekana ko Imana ituye mu bushorishori, aho ibyaremwe bidashobora kugera. Yesaya 57:15 igira iti: “Kuko Uwukirenga, usumba byose, utuye iteka ryose, witwa Uwera, agira ati: ‘Mba ahantu h’ikirenga kandi hanera, ariko mba no mu bacishije bugufi bafite umutima umenetse.’” Ibi bigaragaza ko Imana ituye ahantu hatagerwaho n’abantu, ariko igira isano n’ibiremwa byayo.

Mu yandi magambo, Imana ntiyari ifite aho iba nk’uko tubizi, kuko idafite imiterere iboshye n’igihe cyangwa umwanya. Ituye mu cyubahiro cyayo, ahantu hatagerwaho n’icyaha, hakaba harenze imyumvire y’abantu.

Imana Iruta Aho Ibintu.

Iyo Bibiliya ivuga ijuru, rimwe na rimwe iba isobanura ahantu h’umwuka aho Imana iba. Ariko, Imana ntiyahoze muri iryo juru ryaremwe. 1 Abami 8:27 haragira hati: “Mbese Imana izabasha gutura mu isi koko? Dore ijuru ndetse n’ijuru rirusha ayandi ntabwo rishobora kukwakira, mbese uyu nzu nubatse izabasha kukwakira?” Ibi bisobanura ko n’ijuru ubwaryo ritagomba gufatwa nk’aho Imana yari isanzwe ituye mbere y’irema.

Imana si ikiremwa kiboshywe n’aho kiba cyangwa n’igihe, kuko iri hose kandi ntikeneye ikintu na kimwe kugira ngo ibeho. Ibi bivuze ko mbere y’uko irema ijuru n’isi, yariho mu buryo bwo kwihagije, idakeneye aho iba cyangwa ibintu biyifasha kubaho.

Imana Yaremye Ijuru n’Isi

Itangiriro 1:1, tubona ko Imana ari yo yaremye byose. Bivuze ko n’ijuru ubwaryo ryaremwe n’Imana. None se, mbere y’uko yiremamo aho iba, yari he? Igisubizo ni uko Imana itigeze igira aho ikenera kuba nk’uko twebwe tubikenera.

Yeremiya 23:24 igira iti: “Mbese hari umuntu ushobora kwihisha ahantu hatuma ntamubona? Ni ko Uwiteka avuga. Sinuzuye ijuru n’isi?” Ibi bivuga ko Imana idafite aho igarukira, kandi mbere y’irema ry’isi n’ijuru, yariho aho hatamenyekana n’abantu, aho tutapima cyangwa ngo tumenye uko hameze.

Ubushobozi bw’Imana Buruta Kumenya k’umuntu.

Ubwenge bw’abantu ntibushobora kugera ku miterere y’aho Imana yabaga mbere y’irema. Yesaya 55:8-9 iravuga ngo: “Ibitekerezo byanjye si byo byanyu, inzira zanjye si zo zanyu… Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko n’inzira zanjye zisumba inzira zanyu, n’ibitekerezo byanjye bisumba ibitekerezo byanyu.” Ibi bivuze ko aho Imana yabaga ari ahantu hatari mu buryo bw’umubiri, ahubwo mu bwiza butaragerwaho n’ibiremwa.

Abantu dufite imitekerereze ishingiye ku miterere y’aho dutuye. Iyo tubonye inzu, tugira ngo nyirayo ahaba. Ariko Imana irenze imyumvire yacu, kuko ituye aho tutabasha kumva no gusobanukirwa neza, kandi ikaba iri hose icyarimwe.

Imana Yahozeho Kandi Ifite Ibyo Ikora

Hari abashobora kwibaza niba Imana yariho gusa idakora cyangwa niba yari ifite icyo ikora mbere y’irema. Bibiliya yerekana ko Imana itajya ibaho ubusa, kuko ifite imbaraga zayo zihoraho.

Yohana 17:5 Yesu asaba Se ati: “Nuko rero, Data, ungirire icyubahiro imbere yawe, icyubahiro nagiranaga nawe isi itararemwa.” Ibi bivuze ko mbere y’irema, Imana yariho ifite ubwiza n’icyubahiro cyayo. Ntidushobora kumenya ibikorwa byose yakoraga, ariko twemera ko yariho yihagije, idakeneye ibindi biremwa kugira ngo ibeho

Iyi nyandiko Afrizum ntanakimwe Igamije guhutaza ahubwo buri wese yemerewe gutanga igitekerezo uko abyumva, mukomeze mubeho mubuzima bwo kwibaza kugirango isi turimo yaguke.

spot_img

IBIGANIRO bya M23 na Leta ya RDC byitezwe gutangira muri Qatar

Leta ya Repuburica Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na...

REG Yatangiye Gahunda yo Gutanga Ibyuma Bishyushya Amazi Bikoresha Imirasire y’Izuba

Kigali, 29 Werurwe 2025 – Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe...

BIBILIYA YAHINDUTSE: UKURI KWIHISHE INYUMA Y’IMPINDUKA ZAYO

IbirimoUKO BIBILIYA YAGIYE IHINDURWA MU MATEKA1. Inama ya Nicaea...
spot_img

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once

Latest stories

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here