Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025, yasabye abagize Guverinoma nshya gushyira imbere inyungu z’igihugu no gukorera Abanyarwanda bafite ubushake, ubushobozi n’imyumvire ikwiye y’iterambere.
Ibi yabibabwiye nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe mushya, Justin Nsengiyumva, arahiriye ku mugaragaro imbere ye, hamwe n’abandi ba Minisitiri, ba ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’abandi bayobozi bakuru bagize Guverinoma nshya. Iyi mihango ikurikiye itangwa ry’inshingano kuri Nsengiyumva ku wa Gatatu, aho yasimbuye Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani ayobora Guverinoma.
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, Minisitiri w’Intebe mushya ajya ku mirimo afite Guverinoma nshya, ikwiye kurahira mbere yo gutangira akazi. Muri iyi Guverinoma nshya harimo amazina mashya ane: Dr. Bernadette Arakwiye wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije, Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, na Telesphore Ndabamenye wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Abandi basigaye ni abari basanzwe muri Guverinoma, ariko bagumye ku mirimo yabo cyangwa bashyizwe mu yindi.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabibukije ko inshingano bahawe ziremereye kandi zisaba ubwenge, ubushobozi ndetse n’ubushake bukomoka imbere muri bo. Yavuze ko ubuyobozi bahawe bushingiye ku bushobozi n’imyitwarire yabo, ariko ko uko bazubahiriza bizashingira ku rwego bashyira mu kazi kabo, imyumvire bafite, n’uburyo babona inshingano zabo nk’izirenze inyungu zabo bwite. Yavuze ko hari inshingano umuntu ahabwa kuko abandi babona ko ashoboye cyangwa afite ubushobozi. Ariko uko azikoramo, uko azazishyira mu bikorwa n’uburyo azitaho nk’umurimo w’igihugu, ni ibintu bigomba kuva imbere muri we. Nta muntu ushobora kumuha ibyo.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rusangiye byinshi n’ibindi bihugu cyane cyane byo muri Afurika – nk’umuco n’imiterere y’abantu – hari ibitandukanye byihariye bituma rugomba gutekereza rudasanzwe. Yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu iterambere, hakiri ibituma u Rwanda rugaragara nk’uruhari inyuma ugereranyije n’ibindi bihugu, byaba ibyo ku mugabane w’Afurika ndetse no ku isi. Ibyo bikomoka ahanini ku mateka no ku mikorere mibi yagiye iba mu bihe byashize.
Yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko hari abantu bagifite imyumvire yo gutegereza “ubutabazi” buva hanze, aho Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bumva ko bagomba kubaho mu bukene n’akarengane kugeza igihe umuntu wo hanze aza kubakiza. Ibi ni byo yise ikibazo cya mbere tugomba guhangana na cyo, tugatangirira ku kwimenya, kumenya aho tuva, aho tugiye, no kugira uruhare mu gushaka ibisubizo. Yavuze ko nubwo hari abashobora kudufasha mu rugendo tujya aho twifuza kugera, badashobora kutujyana aho tutazi. Niba utazi aho ushaka kugera, n’ugufasha ntashobora kukujyanayo. Icyo bashaka ni uko uguma aho uri kuko aribyo bibagirira akamaro.
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bazaba nta gaciro bafite igihe cyose bazaba batumva inshingano zabo, icyo bakwiye kuba cyo, n’agaciro bagomba kwiyitaho mbere yo gutegereza ko abandi babaha. Yavuze ko hari byinshi byakagombye kuba intandaro yo gukura mu bwigunge n’imyumvire ishingiye ku gutegereza abandi, nk’amateka y’u Rwanda. Yavuze ko abantu babonye ayo mateka, bayagizemo uruhare, ndetse ubu ari bo baza kwigisha Abanyarwanda uko bagomba kubaho, bakababwira uko demokarasi ikora, uko uburenganzira bwa muntu bukwiye kubahirizwa, ndetse bakabasaba no kwakira ibitekerezo byabo nk’ukuri nyako.
Yavuze ko ibyo bigisha ari nk’aho bagira bati “mubeho uko mushoboye, n’iyo mwaba mugeze aho ubukene bubica,” hanyuma bakabwira abandi ko na bo bafite uburenganzira bwo kubaho uko bashaka, kandi bakavugira ku burenganzira bwa muntu nk’aho hari icyo tutazi. Yibajije impamvu abantu bagomba kubwirwa uburenganzira bwa muntu imyaka irenga ijana nk’aho batabizi.
Perezida Kagame yavuze ko isuzugurwa Abanyarwanda n’Abanyafurika bahura naryo umunsi ku wundi rishingiye ku buryo bw’imitekerereze itariyo, ariko ko atagomba guhora anenga abandi badaha agaciro Abanyarwanda, ahubwo ko n’Abanyarwanda ubwabo bagomba kugira uruhare mu kurwanya iyo mitekerereze. Yagize ati: kuki tutabihakana? Tuba dufite iki kidutera ubwoba ngo tunanirwe kubihagarara imbere, ngo tunanirwe kwibaza ibibazo twakwibaza ku bandi, ariko tunabanze twibaze ku bacu? Yavuze ko ibyo atabivuga arwana n’ababivuga, ahubwo anenga we ubwe uko yabyemeye.
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda n’Abanyafurika badakwiye gukomeza kwemera isuzugurwa igihe kirekire, kuko ryigaragaza no mu buryo bashyira mu bikorwa inshingano zabo. Yavuze ko rimwe na rimwe bigaragara nk’aho ibyo bakora babikorera abandi bantu, aho kubikorera igihugu cyabo n’abaturage bacyo. Yagize ati: “Mu isi y’iki gihe twibereyemo, ntukwiye kurwana buri munsi kuri buri kintu, ahubwo ukwiye guhitamo ibyo urwanira. Ariko hari ibyo ugomba kurwanira, keretse niba nta mpamvu cyangwa agaciro ushaka guha inshingano zawe, cyangwa ibyo wowe wishyiraho nk’inshingano.”
Yibukije abayobozi ko imyumvire igomba guhinduka, ko tudashobora gukomeza kuba Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika b’iyo myaka 100 ishize cyangwa 50 ishize. Yagize ati: ntibishoboka. Tugomba guhinduka, guhindura amateka, no guhindura uburyo dutekerezamo.
Perezida Kagame yagarutse ku bayobozi bakiri bato, benshi muri bo bari hagati y’imyaka 30 na 40, ababwira ko ari igihe cyabo cyo kugira uruhare mu guhindura amateka. Yabibukije ko bize, bagiye mu bindi bihugu, bazi amateka y’igihugu, ariko ko bidakwiye ko bakomeza kubaho nk’aho ntacyo bibabwiye. Yababwiye ko batagomba gukomeza nk’abatabona ko hari icyabaye, ahubwo bagomba kugihindura.
Yavuze ko niba badahinduye imyumvire, bazazana abandi bana bakurira mu mibereho yo gutaka gusa, kandi ibyo ntibikwiye. Yabibukije ko nta kindi kibasha kubihindura uretse ikintu kiri imbere muri bo ubwabo: kwimenya, kwiyubaha, kwigirira icyizere, no kumenya ko bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bafite, bahereye ku bitekerezo no ku ndangagaciro. Yavuze ko bafite ibikenewe byose ngo barwanye uru rugamba.
Yagarutse ku ndangagaciro zishingiye ku bumuntu, avuga ko kuba umuntu afite indangagaciro ari kimwe, ariko kuzikoresha bikaba ikindi. Nubwo indangagaciro ziba zubatswe ku nyungu rusange z’abantu, zikwiye gushyirwa mu bikorwa no mu mibereho yabo ya buri munsi.
Perezida Kagame yasoreje ku kwibutsa ko inshingano bahawe atari iz’amazina gusa, ahubwo ari inshingano z’ukuri, zigomba gushyirwa mu bikorwa mu nyungu z’igihugu, abaturage, n’iterambere rirambye ry’u Rwanda.