Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yahagaritse by’agateganyo Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Senzo Mchunu, nyuma y’uko ashinjwe gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi bagamije inyungu bwite, birimo n’ibikorwa by’ubwicanyi bwagiye bibera mu Ntara ya KwaZulu-Natal.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko Gen Nhlanhla Mkhwanzi, umwe mu bayobozi bakomeye muri Polisi, agaragaje ko Minisitiri Mchunu yagize uruhare mu guhagarika iperereza ryari rigamije gutahura abagize uruhare mu bwicanyi buherutse kubera mu Majyepfo y’igihugu, aho bigaragara ko ari utwo dutsiko twabikoze.

Muri iryo tangazo ryasohowe na Perezidansi, Perezida Ramaphosa yavuze ko yahagaritse by’agateganyo Minisitiri Senzo Mchunu ndetse na Shadrack Sibiya, Komiseri wungirije wa Polisi, kugira ngo habanze hakorwe iperereza ryimbitse ku byaha bikomeye bakekwaho.
“Inzego z’iperereza zahawe inshingano zo gusuzuma uruhare rw’abayobozi bose, bariho cyangwa abahozeho, kugira ngo tumenye niba hari abo bakingiraga ikibaba cyangwa barimo kurya ku nyungu zituruka ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi,” – Perezida Ramaphosa.
Yongeyeho ko iki gikorwa kitareba Mchunu gusa, ahubwo ko kiri gukorerwa inzego zose z’umutekano, kugira ngo barebe niba nta bayobozi bari mu mikoranire n’ibyo byaha byibasira umutekano w’igihugu.

Inteko Ishinga Amategeko yikomye icyemezo cya Perezida
Nubwo iki cyemezo cyakiriwe neza na benshi barimo abaturage n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ntibanyuzwe, bavuga ko guhagarikwa by’agateganyo bidahagije.Depite umwe utashatse gutangazwa amazina ye yavuze ati:“Mu gihe umuntu ashinjwa gukorana n’abicanyi, guhabwa ikiruhuko cy’agateganyo si igihano gikwiye. Twifuza ko yegura cyangwa akurwaho burundu kugeza ubwo ukuri kuzajya ahagaragara.”
Iperereza ryatangiye, rikaba rishyigikiwe n’Urwego Rukuru rw’Ubutasi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, aho bivugwa ko hari na dosiye y’ibimenyetso ikomeye igaragaza aho amafaranga yanyuze, uburyo iperereza ryahagaritswe n’uburyo bamwe mu bayobozi ba Polisi babaye ibikoresho by’udutsiko tw’abicanyi.Ibiri gukorwa byose bigamije gusukura izina ry’inzego z’umutekano no kongera icyizere cy’abaturage ku buyobozi bw’igihugu.