Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo gikomeje gufata intera mu Burusiya cy’ubuke bw’abana bavuka, Leta y’iki gihugu yatangije gahunda nshya zirimo guhemba ababyeyi babyara abana barenga 10, kongera inkunga ku miryango ifite abana benshi no kugabanyiriza imisoro abafite abana barenze umwe.
Ni gahunda zatangajwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imibereho myiza, Minisitiri w’Intebe Wungirije Tatyana Golikova, ubwo yagezaga ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya ku wa 9 Nyakanga 2025.
Golikova yagaragaje impungenge z’uko umubare w’abagore bafite ubushobozi bwo kubyara ukomeje kugabanuka ku muvuduko udasanzwe. Yavuze ko mu myaka 10 ishize, abagore bari hagati y’imyaka 18 na 49, aribo bafite ubushobozi bwo kubyara, bari miliyoni 39. Uyu mubare ngo waramanutse ugera kuri miliyoni 34 muri 2025, ndetse bikekwa ko uzagera kuri miliyoni 27 mu 2046.
Ati: “Igihugu cyacu kiri mu nzira yerekeza ku bukeya bukabije bw’abaturage. Ubu ni ikibazo gikomeye kitagomba kureberwa mu ndorerwamo y’igihe gito, ahubwo tugomba kugishyira imbere nk’icyihutirwa.”Intambara n’ubukungu bibi biri mu bitera igabanuka

Minisitiri Golikova yavuze ko imwe mu mpamvu zateje iki kibazo harimo ingaruka zikomoka ku Ntambara ya Kabiri y’Isi, ibihe by’ubukungu bigoye, n’imyumvire y’abaturage batagishishikajwe no kubaka ingo n’imiryango.
Yongeyeho ko mu 2024, u Burusiya bwahuye n’igabanuka rikomeye ry’abana bavuka, aho havutse abana miliyoni 1.22 gusa, ni ukuvuga ko bagabanyutseho 3.4% ugereranyije n’umwaka wabanje. Ni ubwa mbere ibi bibaye ku kigero cyo hejuru mu myaka 26 ishize.Gahunda nshya zo kongera umubare w’abana,Mu kugerageza guhangana n’iki kibazo, Leta y’u Burusiya yashyizeho gahunda zinyuranye zirimo:Gutanga ibihembo by’amafaranga ku babyeyi babyaye abana barenga 10;
Kwongera amafaranga y’ingoboka ku babyeyi babyaye ku nshuro ya mbere cyangwa iya kabiri;Gushyiraho gahunda zo gushyigikira imiryango iciriritse itangiye kubaka;Kugabanyiriza imisoro imiryango ifite abana benshi;Kwamagana no guhindura imyumvire y’abaturage banga kubyara binyuze mu bukangurambaga.Golikova yakomeje avuga ko iyi mishinga igamije kubaka ejo hazaza h’igihugu, ariko bisaba uruhare rwa buri wese. Ati: “Guteza imbere umuryango ntabwo ari inshingano za Leta yonyine, ni urugamba rw’igihugu cyose.”Leta y’u Burusiya ivuga ko izi gahunda zizakomeza kuvugururwa no kwagurwa kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro mu gihe kirambye.