Nyuma y’imyaka myinshi y’umubano utifashe neza, ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira yo kugarura ubushuti no gukemura ibibazo by’ubushyamirane. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro bihari hagati y’ubutegetsi bw’ibi bihugu byombi bigamije kugarura umubano mwiza.
Iyi ntambwe ikurikiye amagambo aherutse gutangazwa na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, mu mpera za Mutarama 2024, aho yavuze ko u Rwanda rufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu cye, ariko nta bimenyetso yatanze. U Rwanda rwabiteye utwatsi, rushimangira ko nta mpamvu rufite yo kugira uruhare mu bibazo by’u Burundi.
Ubushyamirane bw’imyaka 10 bushobora guhagarara ?
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo igitotsi kuva mu mwaka wa 2015 nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi rya Perezida Pierre Nkurunziza ryapfubye. Leta y’u Burundi yashinje u Rwanda gucumbikira bamwe mu bayobozi bari babigizemo uruhare, barimo Gen. Godefroid Niyombare, ariko u Rwanda ruhakana kugira uruhare muri ibyo bikorwa.
Nyuma y’iyo myaka, ibihugu byombi byagiye bifata ingamba zitandukanye, zirimo gufunga imipaka, kwitana ba mwana ku bibazo by’umutekano, ndetse no gukomeza ubushyamirane mu bijyanye n’ubutwererane. Kuva mu 2022, ibiganiro byari byaratangiye bigamije kunga ibihugu byombi, ariko mu 2023 umubano wongera kuzamba, u Burundi bukaba bwarafunze imipaka yabwo n’u Rwanda mu ntangiriro za 2024.
Intambwe nshya mu bumwe mukarere kibiyaga bigari
Mu rwego rwo kugarura umubano mwiza, mu byumweru bishize habaye inama hagati y’abakuru b’iperereza rya gisirikare b’ibihugu byombi. Nubwo nta ruhande rwemeje ku mugaragaro ibyaganiriweho, iyi ntambwe igaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo binyuze mu nzira za dipolomasi.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hari ibikorwa by’ingenzi biri kuba hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’u Burundi, bigamije kugarura ituze no gukemura ibibazo by’umutekano byagiye bivugwa mu karere.
Icyizere gitangwa hagati y’urwanda n’u Burundi
Nubwo umubano w’u Rwanda n’u Burundi waranzwe n’ibibazo byinshi mu myaka 10 ishize, iyi ntambwe nshya itanga icyizere cy’uko impande zombi zishobora gukemura amakimbirane ku buryo burambye. Kugarura umubano mwiza byazafasha abaturage b’ibihugu byombi mu bucuruzi, ubuhahirane, ndetse no mu mibanire ishingiye ku muco n’amateka bahuriyeho.

Turakomeza gukurikirana uko ibi biganiro bigenda ndetse n’icyo bizavamo mu kongera kubaka umubano mwiza hagati y’ibi bihugu bibiri bihuje byinshi harimo imipaka.