Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, mu biganiro byabereye i Doha muri Qatar, bigamije gushaka umuti w’amahoro arambye ku ntambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi biganiro byateguwe na Leta ya Qatar, byabaye ku wa 18 Werurwe 2025, aho Perezida wa Qatar, Emir Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, ari we wabahuje kugira ngo baganire ku bibazo bikomeje guteza umutekano muke muri ako karere.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta ya Qatar ryavuze ko aba bayobozi bombi bashimangiye ko biyemeje guhagarika imirwano ako kanya kandi burundu, nk’uko byasabwe n’inama zabanje, ndetse ko bemeranyije gukomeza inzira y’ibiganiro hagamijwe kugera ku mahoro arambye.
Iryo tangazo rigira riti: “Abakuru b’ibihugu bashimangiye ubushake bwo guhagarika imirwano nta yandi mananiza, nk’uko byemejwe mu nama ziheruka, kandi bemera gukomeza ibiganiro byatangirijwe i Doha bigamije gushaka ibisubizo birambye.”
Aba bakuru b’ibihugu banemeranyije ko ibyo biganiro by’i Doha bitagamije gusimbura inzira zisanzwe, zirimo ibiganiro by’i Luanda n’i Nairobi byateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ahubwo ko ari uburyo bwo kongera kwiyubakamo icyizere no gukomeza umuyoboro w’ubwumvikane.
Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bashimiye Emir wa Qatar kuri iyi ntambwe nziza yafashije mu kongera kubaka icyizere hagati y’impande zombi, mu rugendo rugamije gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke muri Congo no mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibi biganiro bije nyuma y’amagambo akomeye Perezida Félix Tshisekedi yari yaravuze kenshi ko atazongera guhura na Perezida Paul Kagame usibye mu ijuru, ndetse yagiye ahora ashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 urwana na FARDC.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rukomeje kugaragaza ko rutigeze rushyigikira uwo mutwe, ahubwo rugashimangira ko ikibazo cy’u Burasirazuba bwa Congo kidashobora gukemurwa n’intambara, ahubwo bisaba inzira ya politiki, ibiganiro, no kubahiriza inzira zari zarashyizweho n’impande zose zirimo ibiganiro by’i Luanda n’i Nairobi.
Leta y’u Rwanda inagaragaza ko Ingabo za Congo (FARDC) zifatanya n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ingabo z’Abarundi n’abandi.

Abasesenguzi bavuga ko iyi nama y’i Doha ari indi ntambwe mu gushaka amahoro arambye, nubwo urugendo rukiri rurerure kandi rusaba ubushake bwa politiki bw’impande zose.