Mbwana Yusuf Kilungi, uzwi ku izina rya Mbosso, ni umuhanzi w’umunya-Tanzania wavukiye mu gace ka Kibiti, mu Ntara ya Pwani, ku wa 3 Ukwakira 1991. Ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya Bongo Flava, azwiho ubuhanga mu kuririmba indirimbo z’urukundo, ziganjemo amagambo akora ku mutima.

Azwiho ubuhanga mu kuririmba indirimbo z’urukundo, ziganjemo amagambo akora ku mutima.
Mbosso yatangiye umuziki mu itsinda rya Yamoto Band, aho yamenyekanye mu ndirimbo nka Nitakupwelepweta na Cheza kwa Madoido. Nyuma y’isenyuka ry’iri tsinda mu 2017, yinjiye muri WCB Wasafi, inzu ifasha abahanzi iyobowe na Diamond Platnumz, aho yatangiriye urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga.
Ku bw’impano ye yihariye, Mbosso yabaye umwe mu bahanzi bubatse izina muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse no hanze yayo. Indirimbo ze zikunze kugira umudiho ujyanye n’amarangamutima, bikamufasha kwigarurira imitima y’abafana be.