Studio ya F Music ni inzu yihariye mugukora umuziki mu buryo bwa kinyamwuga, ikaba iherereye mu mujyi wa Kigali ku muhanda wa KN 203 St. Ifite ibikoresho by’umwimerere byo mu rwego rwo hejuru bifasha mu gutunganya amajwi neza, ifite icyumba gifite uburyo bwose bwo guhangamo umuziki kuva ku buryo bwo gufata amajwi (recording), kuyatunganya (mixing), no kuyashyira ku rwego mpuzamahanga (mastering).
Ibyihariye muri F Music
Abatunganya Umuziki (Producers)
F Music ifite abatunganya umuziki babiri b’abahanga ari bo Mooney Pro na Baddest. Aba bombi bafite ubushobozi bwo guhanga amajwi akubiyemo umwimerere w’umuziki wa kinyarwanda no kuwuhuza n’izindi njyana zigezweho ku rwego rw’isi bigatuma.
Ibikorwa bya F Music
F Music ikora ibikorwa binyuranye birimo gufasha abahanzi bashya n’abamaze kumenyekana ndetse namwe mumatsinda bakabafasha kwinjira ku isoko ry’umuziki no kubafasha gutunganya ibihangano bifite ireme. Ibi bikorwa byayo birimo gufata amajwi, kuyatunganya, ndetse no gufasha abahanzi kubona abajyanama mu bucuruzi bw’ibihangano .
Intego nkuru ya F Music
Intego nyamukuru ya F Music ni uguteza imbere umuziki mu Rwanda, ishyigikira abahanzi bafite impano, kandi igashyira imbere umwimerere. Binyuze mu mikoranire n’abahanzi b’imbere mu gihugu no hanze, F Music ifasha mu kubaka urubuga rwo kwinjira ku masoko mpuzamahanga.
Umwuka wo Gukora Umuziki.
Umwuka wa F Music urangwa n’ubwitange no guhanga udushya mu muziki. Abakoresha iyi studio bakunze kuyigarukamo kubera serivisi nziza, ubunyamwuga, ndetse n’uburyo itanga ubushobozi bwo gukora umuziki uzwi kandi ukunzwe.