21 C
Rwanda
Saturday, August 2, 2025

Miss Muyango yavuze iki kubyo kuryamana na DJ Brianne, avugwaho ‘Papa w’umwana we’ ahuriyehe nabyo.

Date:

spot_img

Nyuma y’iminsi havugwa amakuru atandukanye ku mbuga nkoranyambaga yerekeye ubuzima bwite bwa Miss Muyango Uwase Claudine, by’umwihariko ibijyanye n’umubano we na DJ Brianne ndetse na Kimenyi Yves babyaranye, Muyango yahisemo kuvugira rimwe, ahakana yivuye inyuma ibimuvugwaho, anasaba abantu guha amahoro umuryango we.

AFRIZUM ENTERTAINMENTS https://afrizum.com/wp-content/uploads/2025/07/muyango_na_kimenyi_bafitanye_umwana_w_umuhungu_bise_kimenyi_miguel_yanis-3-3dea4.jpg
MISS MUYANGO NA KIMENYI YVES MUNTAMBARA Y,AMAGAMBO

Mu kiganiro yagiranye na Yago TV Show, Miss Muyango yagaragaje ko akomeje guhangana n’ibihe bikomeye, aho abantu batandukanye bamaze igihe bamushinja ibintu bitandukanye, bishingiye ku bihuha bitagira ishingiro.

“Ndakomeye, gahoro gahoro ariko ndaho ndakomeye. Biragoye muri iki gihe kugira ikintu wavuga. Iyo ubona umuntu utazi, utarabona ubonye bwa mbere, afata ‘camera’ akavuga ati uyu muntu ndamuzi twarakuranye, abeshya. Ni byinshi.”

Yahakanye amakuru aherutse gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba afitanye umubano wihariye n’umukobwa mugenzi we DJ Brianne, avuga ko ari ibintu bitigeze bibaho ndetse bizanagora ko byabaho.

AFRIZUM ENTERTAINMENTS https://afrizum.com/wp-content/uploads/2025/07/muyango_na_kimenyi_bafitanye_umwana_w_umuhungu_bise_kimenyi_miguel_yanis-3-3dea4.jpg
ESE IYI NTAMBARA MISS MUYANGO ARAYIKIRA ATE

“Nta kintu kinini navuga ku butinganyi bumvugwaho, uretse ko ari ikinyoma. Ntabwo ndi intungane, nshobora kuba nakosa, ariko byibura bubahe ko ndi umubyeyi. Ibyo bavuga cyangwa bumvise ntabwo ari byo, nta n’ubwo bizigera bibaho.”

Muyango yavuze ko hari abantu bamutuka, abandi bakiyitirira nk’abo bafitanye amasano, ariko bose bakabikora bagamije kumwangisha rubanda no kumuharabika.

AFRIZUM ENTERTAINMENTS https://afrizum.com/wp-content/uploads/2025/07/muyango_na_kimenyi_bafitanye_umwana_w_umuhungu_bise_kimenyi_miguel_yanis-3-3dea4.jpg
MISS MUYANGO ARASABA GUHA AGAHENGE PAPA W,UMWANA WE

“Hari umuntu wavuze ko ari nyirasenge, ntaho namuzi. Ibyo ni ibihuha biri gukwirakwizwa bidafite ishingiro. Abankunda cyangwa bankunze kuva kera, nibihangane ibi nabyo turabinyuramo kandi neza.”

Yongeyeho ko ibihe arimo atari byoroshye, ariko yizeye ko bizashira, asaba abamukunda gukomeza kwihangana, kandi bakirinda kwishora mu matiku y’imbuga nkoranyambaga.

AFRIZUM ENTERTAINMENTS https://afrizum.com/wp-content/uploads/2025/07/muyango_na_kimenyi_bafitanye_umwana_w_umuhungu_bise_kimenyi_miguel_yanis-3-3dea4.jpg
URUKUNDO RWAJEMO AGATOTSI

“Biracyagoranye. Ntabwo nzi impamvu kuri izi mbuga muri iki gihe higanjeho amatiku. Njye ntabwo ndi umuntu munini cyane, n’abakuru kuri njye, abato n’abo tungana mba mbona byarabacanze. Biragoye nkanjye n’ibyo mbamo byose kugira icyo mbivugaho.”

Ku bijyanye n’umubano we na Kimenyi Yves, Muyango yavuze ko nta byinshi ashaka kubivugaho, gusa ashimangira ko amwubaha kandi amukunda. Ariko yasabye abantu gukomeza kubaha uwo babyaranye:

“Icyo navuga ku mubano wanjye na Kimenyi, aho nta kintu nabivugaho biracyari ibanga gusa ni umuntu nubaha kandi nkunda. Njye banyatake nka Muyango ariko bubahe papa w’umwana wanjye, babe bamuhaye amahoro.”

Mu gusoza, Muyango yasabye abamukurikira kugira ubushishozi mu byo bumva, kuko hari abatangiye guhindura imbuga nkoranyambaga indiri y’ibitero ku bandi, abizeza ko hari igihe kizagera akavuga kuri byinshi, ariko si ubu.

“Ibyo byose ni ukumparabika. Buri muntu afite ukuri kwe, ariko njye ndi Muyango, mfite ubuzima bwanjye. Ndagira ngo mbasabe, mube maso, hari ibirenze ibyo mubona.”

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once