21.9 C
Rwanda
Sunday, August 3, 2025

Khaby Lame yirukanywe muri Amerika azira kurenga ku mategeko y’abinjira

Date:

spot_img

Seringe Khabane Lame, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Khaby Lame, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 6 Kamena 2025, azira amakosa ajyanye n’amategeko y’abinjira n’abasohoka.

Uyu musore w’imyaka 25, ufite inkomoko muri Senegal ariko akaba afite ubwenegihugu bw’u Butaliyani, azwi cyane ku rubuga rwa TikTok aho akurikirwa n’abarenga miliyoni 162, ari nawe muntu ukurikirwa cyane kurusha abandi ku isi kuri uru rubuga. Amashusho ye asetsa adakoresheje amagambo amaze igihe ari ku isonga mu bikunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ishami ry’Abinjira n’Abasohoka (ICE), Khaby Lame yafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Harry Reid giherereye i Las Vegas, azira kurenga igihe cyagenwe kuri viza ye. Byemejwe ko yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 30 Mata 2025 ariko ntiyubahiriza igihe viza ye yagombaga kurangiriraho.

Nyuma yo gufatwa, yahawe amahitamo yo kuva mu gihugu ku bushake bwe, maze ku wa 6 Kamena 2025 ahita asubira i Burayi.

Kugeza ubu, Khaby Lame ubwe ntacyo aratangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’iki kibazo, ndetse n’abamuhagarariye ntacyo baravuga mu itangazamakuru.

Ibi bibaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gukaza ingamba mu bijyanye no gucunga abinjira n’abasohoka. Muri iyi gahunda, hari abantu batandukanye bamaze gusubizwa iwabo, ndetse hari n’ibihugu birimo kugabanyirizwa amahirwe yo kubona visa, bitewe n’impamvu z’umutekano n’ubufatanye mu gucunga urujya n’uruza rw’abantu.

AFRIZUM ENTERTAINMENTS https://afrizum.com/wp-content/uploads/2025/06/rs_1200x1200-230404100942-1200-Khaby-Lame-LT-040423.avif

Khaby Lame wamenyekanye cyane mu gihe cya Guma mu Rugo (lockdown) ubwo yerekaga ubuzima bwa buri munsi mu buryo bushimishije, ni umwe mu byamamare byagize impinduka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga. Ubusanzwe atuye mu Butaliyani aho akomereza ibikorwa bye by’ubuhanzi.

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once