Kazungu Denis, wahamijwe ibyaha 10 birimo ubwicanyi, iyicarubozo, gufungira abantu ahatemewe n’amategeko no guhisha imirambo, yitabaje Urukiko Rukuru rwa Kigali asaba kugabanyirizwa igihano cya burundu yahawe mu mwaka wa 2024.
Kazungu yasabye imbabazi n’ubworoherwe ku wa 12 Kamena 2025, mu rubanza rwabereye mu bujurire. Yabwiye urukiko ko yemeye ibyaha byose yaregwaga, atabihakanira urukiko ndetse ko yabisabiye imbabazi, bityo bikaba byamugirwaho impuhwe.
Ubushinjacyaha bwatangije urubanza busaba ko ubujurire bwa Kazungu bwateshwa agaciro. Bwashingiye ku kuba icyemezo cy’urubanza cyarashyizwe mu ikoranabuhanga ku wa 9 Werurwe 2024, nyamara ubujurire bugatangwa ku wa 18 Kamena 2024, bukaba bwararenze igihe cyemewe n’amategeko.
Umwunganizi wa Kazungu, Me Murangwa Faustin, yavuze ko bagaragaje ubushake bwo kujurira ku wa 4 Mata 2024, bityo ubujurire bukaba bwaratanzwe mu gihe gikwiye. Yanashimangiye ko icyari kijuririwe ari igihano cyahawe umukiliya we.
Urukiko rwasanze hari impaka ku bijyanye n’igihe cy’ubujurire, rutegeka ko iyo ngingo izasuzumirwa hamwe n’urubanza nyirizina.
Mu kwisobanura, Kazungu yongeye kwemera ibyaha byose yaregwaga, ariko ahakana ko yishe Kimenyi Yves, umusore bivugwa ko bari bariganye. Ubushinjacyaha bwo bwatangaje ko Kimenyi atari mu bantu bwaregeye, kandi ko hatari hari ibimenyetso bifatika ku rupfu rwe.
Kazungu yavuze ko kuba yemeye ibyaha atabihatiwe n’ubuyobozi, ndetse akanafasha mu gutanga amakuru, bigaragaza ubushake bwo kwisubiraho. Yagize ati:
“Ndifuza gusubira muri sosiyete nyarwanda kugira ngo mfatanye n’abandi kubaka igihugu cyacu. Ibyo nakoze si ubugabo, ni ububwa. Aho imbwa yatambuka sinahatambuka. Ndongera gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, Guverinoma yose, ababyeyi n’abana.”
Me Murangwa yasabye ko Kazungu yahabwa igihano gito giteganywa n’amategeko, ashingiye ku mpamvu nyoroshyacyaha zirimo kwemera ibyaha, gusaba imbabazi, no kuba ari ubwa mbere yari akurikiranywe n’inkiko.
Ubushinjacyaha bwanze ibyo busabwe, buvuga ko ibyaha Kazungu yakoze bifite uburemere bukabije, uburyo yabikozemo bukaba bugaragaza ubushake bwo kwica, kandi ko nta mpamvu yo kumugabanyiriza igihano.
Abaregera indishyi na bo bashimangiye ko Kazungu afite ubugome budasanzwe, ku buryo kugaruka kwe mu buzima busanzwe byaba ikibazo gikomeye ku mutekano wa rubanda.
Kazungu yasobanuriye urukiko uko yinjiye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, avuga ko yigeze gushinga ishuri rifasha abana b’imfubyi i Remera mu 2009, ariko rikaza guhagarara mu 2016 kubera kubura ibyangombwa n’ubushobozi.
Yavuze ko nyuma yaje kujya muri Kenya no muri Uganda acuruza inzoga, ariko akaza guhura n’ibibazo by’ubukene no kwamburwa amafaranga menshi. Mu 2021, yatangiye kwambura inshuti ze akazifungira, nyuma agatangira no kwica abo yakoraga uburiganya.
Yemeye ko yagiye yica abantu mu buryo bukomeye abambura ibyabo, abica ngo kubera ubwoba bw’uko bashobora kumurega cyangwa kumuhungabanyiriza ubuzima.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Kazungu atigeze akoresha ibiyobyabwenge kandi ko yabikoraga afite ubwenge busesuye, bigaragaza ko atari umuntu wasabwe imbabazi gusa ahubwo ari umuntu wihitiyemo inzira y’ubugizi bwa nabi.
Urukiko Rukuru rwa Kigali rwatangaje ko rugiye gusuzuma impamvu z’ubujurire n’izi mpaka zose, maze rukazafata icyemezo ku bujurire bwa Kazungu mu minsi iri imbere.