Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rwongeye kuvugurura uburyo bwifashishwa n’abakoresha barwo mu gusakaza amashusho y’imbona nkubone (Live), aho ubu bisaba ko konti iba ifunguye ku mugaragaro (public account) kandi ukaba ufite abantu bagukurikira bagere kugihumbi kugira ngo ubashe gukoresha iyi serivisi yo kujya live.
Ni amabwiriza yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kurushaho kugenzura imikoreshereze y’uru rubuga, no gukumira imyitwarire ishobora guteza impagarara cyangwa gukomeretsa abandi binyuze mu biganiro biri Live.
Ibi bivuze ko abakoresha Instagram bafite konti za private batazongera kwemererwa gukora Live kugeza bahinduye konti zabo zikaba rusange, ibyo bikaba bigamije gufasha Instagram kunoza uburyo bwo kugenzura ibyo abantu bashyira ku mbuga zabo, cyane cyane mu bihe biri Live aho ibintu byose biba bibera mu gihe nyacyo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abayobozi ba Meta, batangaje ko iki cyemezo gifite intego yo kongera umutekano, ubunyamwuga n’iyubahirizwa ry’amabwiriza y’imikoreshereze y’urubuga, by’umwihariko mu gihe abantu bari Live aho ibikorwa bitandukanye bishobora gukorerwa mu buryo budafututse.
Abakoresha Instagram benshi by’umwihariko abahanzi, abanyamideli, abacuruzi n’abanyamakuru bakoresha Instagram Live mu gusangiza abakurikira babo amakuru mashya, kwamamaza ibikorwa cyangwa gutanga ibiganiro, basabwa guhindura konti zabo zikaba rusange kugira ngo badacikanwa n’aya mahirwe mashya.
Uru ni urundi rwego Instagram ikomeje gutangamo amabwiriza mashya agamije kunoza serivisi no kongera umutekano w’abakoresha urubuga, nyuma y’uko mu mezi ashize rwari rumaze gushyiraho uburyo bushya bwo kurinda amakuru bw’abakoresha barwo, harimo no guca intege ibikorwa byo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.
Ibi byitezweho kuzafasha no mu bikorwa by’abacuruzi b’imbuga nkoranyambaga, abamamaza serivisi, n’ibindi bikorwa by’abahanzi n’abanyabugeni, aho Instagram Live ikomeje kuba imwe mu nzira zikomeye zikoreshwa mu kugeza ubutumwa ku babakurikira.