20.4 C
Rwanda
Tuesday, July 15, 2025

Iby’ abaryi ba ruswa byasubiwemo muri Ghana

Date:

spot_img


Ihuriro ryo kurwanya ruswa muri Ghana (GACC – Ghana Anti-Corruption Coalition) ryasubiyemo ubusabe bwarwo bwo gukorera hamwe nk’abaturage bose mu kurandura ruswa mu buryo bwose igaragaramo.
Iryo huriro ryagaragaje ingaruka z’ubushukanyi bwa ruswa ku iterambere ry’igihugu, rivuga ko ruswa isenya icyizere cy’abaturage ku nzego za Leta, isenya ubukungu ndetse ikongera ubusumbane.

kimwe mu byapa byorewe kurwanya ruswa


“Ruswa ikomeje kudindiza iterambere ryacu, igatuma habaho ubusumbane bukabije ndetse igasenya icyizere cy’abaturage ku nzego za Leta,” rivuga.
GACC yatangaje ibi mu itangazo ryasinywe n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Beauty Emefa Narteh, mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka wa Afurika wo kurwanya ruswa (AU Anti-Corruption Day), uba buri tariki ya 11 Nyakanga.
Uyu munsi washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Amasezerano yo Kurwanya no Gukumira Ruswa.
Ni urubuga rwo kongera gukangurira abaturage, gusesengura aho ibikorwa byageze no gusubiramo umuhigo wa Afurika ku birebana n’imiyoborere isukuye kandi ishingiye ku kuri.
GACC yanagarutse ku mibare y’Igihugu igaragaza ko ikibazo gikomeye. Raporo y’Umugenzuzi Mukuru wa Leta (Auditor-General) yo mu 2023 yagaragaje ko Ghana yatakaje asaga miliyari 11 z’amacedi (GH¢11 billion) mu mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta.
Ayo mafaranga, nk’uko GACC ibivuga, yari gutanga umusanzu ukomeye mu burezi, ubuvuzi no mu kongera amahirwe y’imirimo ku baturage.


Ihuriro ryakomeje rihamya ko urubyiruko ari rwo rugizweho ingaruka cyane na ruswa, kuko ituma habaho imbogamizi mu kubona uburezi bufite ireme, igatuma batabona akazi kandi igasenya icyizere bafite mu miyoborere.
“Ariko kandi, urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhindura uko ibintu bimeze,” GACC irasobanura.
GACC yavuze ko yiyemeje gushyira mu bikorwa gahunda yo gukangurira urubyiruko kurwanya ruswa ku rwego rw’igihugu hose. Iyo gahunda izagera mu turere 40 two mu ntara 16 za Ghana.
Intego yayo ni ugukangurira urubyiruko kumenya ruswa, kwitabira ibikorwa by’imiyoborere no gushishikarira gutanga amakuru igihe babonye ruswa.
Ihuriro ryasabye ababyeyi, abarimu, abayobozi b’imiryango n’ibigo bya Leta gutera ingabo mu bitugu urubyiruko no kururinda mu rugamba rwo guharanira ukuri n’ubutabera.
“Dufatanye kurushigikira no kururinda mu rugamba rwo guharanira guca ruswa, kugarura icyizere no kubaka ejo hazaza hadasumbanya abaturage,” ryasoje.

advetisement

spot_img

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once