Sherrie Silver yateye inkunga abagore babyaye bakiri bato, abaha amahugurwa abafasha kwiyubaka binyuze mu mushinga “Imigozi y’Ibyiringiro”

Kigali – Umunyarwandakazi wamamaye ku rwego mpuzamahanga mu buhanzi bwo kubyina no guteza imbere sosiyete, Sherrie Silver, yagaragaje umushinga mushya w’ubufatanye n’Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, ugamije gutanga amahirwe mashya ku bagore babyaye batarageza imyaka y’ubukure.
Uyu mushinga witwa “Imigozi y’Ibyiringiro”, watangijwe mu mezi make ashize, ugamije gufasha abakobwa n’abagore bakiri bato batewe inda bakiri mu kigero cy’ubugimbi, babaye ba nyina bataragira ubushobozi bwo kwiyubaka mu mibereho.

Mu butumwa Sherrie Silver yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko uyu mushinga watangijwe hagamijwe “gushyigikira abakobwa babyaye batarageza imyaka y’ubukure, tubaha ubumenyi n’ibikoresho bakeneye kugira ngo babashe kubona inyungu”.
Aba bakobwa bahawe amahugurwa ku budozi, ubucuruzi bw’ibanze (ubushabitsi), ndetse n’amasomo y’Icyongereza, ari nako bagenda baganirizwa ku buzima bwo mu mutwe no kwiyakira nk’abantu bafite agaciro. Ibyo byose bizasozwa bahabwa impamyabumenyi zibemerera gutangira kwikorera no kwinjira mu isoko ry’umurimo.
Ikindi kigaragaza ingufu z’uyu mushinga ni uko bamwe muri aba banyamuryango batangiye gukora impapuro z’isuku z’abakobwa, zigamije gufasha bagenzi babo bo mu miryango itishoboye kubona ibisubizo birambye ku gihe cy’imihango.
“Ubu batangiye urugendo rushya, aho bongeye gutunganya impapuro z’isuku zikoreshwa mu gihe cy’imihango, zigomba gukwirakwizwa mu magana y’abakobwa bakennye. Kuva mu kujugunywa kugeza ku kuba intwari z’amateka yacu,” ni amagambo ya Sherrie Silver.
Si ubwa mbere Sherrie Silver agaragaje umutima wo gufasha
Sherrie Silver akomeje ibikorwa bifitiye akamaro sosiyete binyuze muri Sherrie Silver Foundation, ifasha abana bafite impano ariko babayeho mu buzima bugoye. Afite umwihariko wo gutanga amahirwe ku rubyiruko kugira ngo rubashe gutera intambwe irambye mu buzima.
Mu mwaka wa 2019, Sherrie yiyemeje kurera impanga z’abakobwa babiri, barimo Precious na Sapphire, bapfushije nyina bakivuka. Yabafashije mu buryo bwose bushoboka kugeza ubwo bagaragaje impinduka zifatika mu mibereho yabo.
Sherrie Silver, indorerwamo y’impinduka
Uretse kumenyekana nk’umubyinnyi mpuzamahanga wanakoranye na Childish Gambino mu ndirimbo yagiye yegukana ibihembo bikomeye nka This is America, Sherrie Silver yahisemo ko izina rye ritazahora ribarizwa mu muziki gusa, ahubwo ko rizagira uruhare mu gukiza no guhindura ubuzima bw’abandi, cyane cyane urubyiruko.
Umushinga “Imigozi y’Ibyiringiro” ni urugero rwifatika rw’uko ubufatanye mpuzamahanga bushobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abatagira kivurira.