Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda) ryatangiye mu 1993, rigamije guhuriza hamwe ubwiza, ubumenyi, n’indangagaciro z’abakobwa b’Abanyarwandakazi. Mu gihe cy’imyaka irenga 30, iri rushanwa ryabaye umusemburo w’impinduka mu guha urubyiruko amahirwe yo kwigaragaza no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Ibirimo
Intangiriro: 1993
Miss Rwanda yatangiye mu 1993, ryegukanwa na Uwera Delila, umwari wakunze kwibanda ku kumurika imideli. Icyo gihe, iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa 20 baturutse hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda . Iri rushanwa ryari rifite intego yo kumenyekanisha ubwiza n’ubushobozi bw’umwari w’Umunyarwandakazi, ariko nta nshingano ziremereye zashyirwagahabatsinze
Imyaka y’amahoro n’imbogamizi
Nyuma yo gutangira neza, irushanwa ryarahagaze imyaka myinshi bitewe n’ibibazo by’umutekano muke n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma y’imyaka isaga 16, mu 2009, Miss Rwanda yasubukuye ibikorwa, aho Bahati Grace yegukanye ikamba. Ibi byabaye intangiriro y’icyerekezo gishya cy’irushanwa, rishyiraho uburyo bushya bwo guteza imbere ubwiza bwuzuye indangagaciro nyarwanda.
Ihinduka ry’imitegurire muri 2012
Guhera mu 2012, irushanwa ryahindutse ngarukamwaka, rikagirira umumaro igihugu muri byinshi birimo:
- Ubukangurambaga ku mishinga y’iterambere: Abegukana ikamba basabwa gukora imishinga ituma babera igihugu ingirakamaro. Urugero ni nka Nimwiza Meghan (2019) waharaniraga imibereho myiza y’abana, na Iradukunda Elsa (2017) wagize uruhare mu bukangurambaga bw’ubuzima.
- Guhuza umuco n’ikoranabuhanga: Mu gihe cya COVID-19, irushanwa ryarakomeje hifashishijwe ikoranabuhanga, bikerekana ubushobozi bwo guhanga udushya mu bihe bikomeye.
Ibibazo byabayeho kugirango Iri rushanwa rihagarikwe muri 2022
Nubwo ryagize uruhare runini mu iterambere, Miss Rwanda ntiyahwemye guhura n’ibibazo. Muri 2021, hari ibibazo by’imicungire n’amakimbirane hagati y’abategura irushanwa, byatumye hashyirwaho ingamba nshya zo kunoza uburyo ryategurwaga. Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere ry’Urubyiruko (NYC) rwinjiye mu gucunga neza ibikorwa by’irushanwa mumwaka wakurikiyeho wa 2002 ryarahagaritse bamwe mubari batrihagarariye batabwa muri yombi.