21 C
Rwanda
Saturday, August 2, 2025

FIFA Club World Cup 2025 iragaragaza ubuhangange buhishwe imbere mumatsinda

Date:

spot_img

Irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (FIFA Club World Cup 2025) riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatangiye ku mugaragaro kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Kamena 2025, ritangirana imikino ikomeye yagaragayemo ibitego byinshi.

Bayern Munich yanyagiye Auckland City ibitego 10-0

Mu mukino wabimburiye irindi rushanwa, Bayern Munich yatsinze ikipe ya Auckland City ibitego 10-0 mu buryo butunguranye, umukino wabereye kuri TQL Stadium yakira abantu ibihumbi 26, ariko witabirwa n’abarenga ibihumbi 21.

Igice cya mbere cyarangiye Bayern imaze gutsinda ibitego 6. Kingsley Coman na Michael Olise buri umwe yatsinze bibiri, naho Sacha Boey na Thomas Müller bongeyeho ibindi bitego bibiri byuzuzanya.

Mu gice cya kabiri, Bayern yakomeje gusatira, yinjiza ibindi bitego bine, bitatu muri byo byatsinzwe na Jamal Musiala naho Thomas Müller atsinda icya kabiri cye muri uyu mukino.

Auckland City yatentebutse imbere y’ubuhangange bwa Bayern

Auckland City, ari nayo kipe yonyine itarabigize umwuga yitabiriye iri rushanwa, ntiyabashije guhangana n’ubuhangange bwa Bayern. Umunyezamu wayo, Conor Tracey, watsinzwe ibitego 10, asanzwe akora mu ruganda rukora imiti y’amatungo muri Nouvelle-Zélande, aho akora amasaha 40 mu cyumweru.

Iyi kipe kandi ntiyabashije kujyana abakinnyi bayo bose muri Amerika, kubera abatarabonye uruhushya ku mirimo basanzwe bakora ngo bitabire iri rushanwa.

PSG yihanangirije Atlético Madrid itsinda 4-0

Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa nayo yitwaye neza mu mukino wa mbere wayo mu Itsinda B, itsinda Atlético Madrid ibitego 4-0. Igice cya mbere cyarangiye PSG iri imbere n’ibitego 2-0 byatsinzwe na Fabián Ruiz ku munota wa 17 na Vitinha mu minota y’inyongera.

Mu gice cya kabiri, Atlético Madrid yasigaranye abakinnyi 10 nyuma y’ikarita ya kabiri y’umuhondo yahawe Clément Lenglet ku munota wa 77.

PSG yaje gutsinda ibindi bitego bibiri bya nyuma; icya gatatu cyinjijwe na Senny Mayulu ku munota wa 87, naho icya kane gitsindwa na Lee Kang-in kuri penaliti ku munota wa 90+7.

Ubukerarugendo bw’u Rwanda bugaragara muri iri rushanwa

Uyu mukino wanagaragayemo ubutumwa bw’u Rwanda, aho PSG yagaragaye yambaye umwambaro urimo ikirango cya “Visit Rwanda” ku kuboko kw’ibumoso, nk’uko bisanzwe mu bufatanye bwa leta y’u Rwanda n’iyi kipe yo mu Bufaransa.

AFRIZUM SPORTS https://afrizum.com/wp-content/uploads/2025/06/whatsapp_image_2025-06-15_at_23.02_37_1_-47726.jpg

Amakipe ari kwitwara neza muri iri rushanwa ni ayo kwitega cyane, aho buri kipe ifite intego yo kwegukana igikombe cy’Isi cy’amakipe.

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once