FDS Engineering Company Ltd ni sosiyete ikorera mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, izwiho gukora ibikoresho byiza byo mu nzu (furnitures) ndetse no gutanga serivisi z’ubwubatsi zijyanye n’amashanyarazi n’amazi. Iki kigo kimaze kwiyubaka ku isoko ry’u Rwanda kubera ubunyamwuga, ubuziranenge bw’ibyo gitanga n’ubwitange mu gukorera abakiriya serivisi zinoze kandi zizewe.








Mu bijyanye n’ibikoresho byo mu nzu, FDS Engineering ikora intebe, ameza, ibikoresho byo mu biro, ibitanda,bitatse neza kandi biramba. Bikorwa hakoreshejwe ibikoresho byujuje ubuziranenge n’ikoranabuhanga rigezweho, bigashyirwa ku isoko mu buryo bujyanye n’ibyifuzo by’abakiriya. Ni ibikoresho bigenewe amazu, ibiro, hoteli n’ibindi bigo bikenera uburanga n’imikorere myiza y’imbere mu nyubako biszwi nka interiors design.
Uretse ibyo bikoresho, FDS Engineering inatanga serivisi za gushyira amashanyarazi mu nyubako nshya, kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi, gushyiraho amatara, gusana insinga, kwinjiza amashanyarazi meza (clean wiring) ndetse no gukora sisteme z’amazi nko kuyobora amazi mu nyubako, gushyiraho robine, pompe n’ibindi bikoresho bifasha mu gukwirakwiza amazi. Ibi bikorwa byose bikorwa n’abakozi b’inzobere bafite uburambe n’ubushobozi bwo gutanga umusaruro mu buryo bwizewe.
FDS Engineering igira intego yo kuba umufatanyabikorwa wizewe ku bantu ku giti cyabo, ibigo byigenga, amahoteli, amashuri ndetse n’imishinga ya Leta ikenera ibikoresho n’inzego z’amashanyarazi n’amazi zikoranye ubuhanga. Gukorera ku gihe, ubunyamwuga no kumva neza ibyo umukiriya akeneye ni bimwe mu byo ishingiraho kugira ngo itange serivisi zitagira amakemwa.
Abifuza ibikoresho byujuje ubuziranenge byo mu nzu cyangwa serivisi z’amashanyarazi n’amazi bashishikarizwa kugana FDS Engineering Company Ltd aho bakirirwa neza, bakagirwa inama ndetse bagahabwa ibisubizo bigezweho ukabahamagara cyangwa ukabandikira kuri +250788838461cyangwa ukanyura kuri Email:fdsengineeringltd@gmail.com